Uburyo abantu bamwe batekereza ku cyaha bibashora mu rujijo rukabije, kandi bigatuma kwizera Imana kwabo kubamo akajagari,rimwe abantu bafata icyaha bakacyambura ubukana bwacyo, ubundi bakihimbira ibyaha bitabaho.

 

By Fred Kiiza | Views : 15540 | Kuya 05-02-2016 12:51



Mbere yo kumenya uko wakwirinda icyaha, ugomba kubanza ugasobanukirwa kamere y’icyaha iyo ari yo,turi mu gihe abantu benshi ku isi ndetse n’abavuga ko ari Abakirisito bahindura ishusho y’icyaha bakacyita uko bashatse.

Icyaha ni urusobe,kuko icyaha kiri mu muntu, kucyirinda bigoye kuruta uko benshi babyibwira.

Icyaha icyo ari cyo:

Mu Isezerano rya Kera, Bibiliya ikoresha amagambo agera ku munani, yose asobanura icyaha (Bibiliya y’Uruheburayo): urugero, icyaha ni ukugira nabi (Itangiriro 38:7); kamere y’ingeso mbi (Kuva 2:13); kubaho urubanza (Hoseya 4:15); icyaha (Kuva 20:20); gukiranirwa (1 Samweli 3:13); gukosa (Yesaya 28:7); kuva mu nzira itunganye (Ezekiyeli 48:11); kwigomeka ku Mana, ukagenda uko wishakiye (1 Abami 8:50).

Mu Isezerano Rishya, Bibiliya ikoresha amagambo agera kuri cumi n’abiri, amwe asa n’ayo mu Isezerano rya Kera, andi ni nk’aho ari mashya (Bibiliya y’Ikigiriki): kutamenya (Abaroma 1:13); kugira nabi (Abaroma 13:3); kamere mbi (Matayo 5:45); kutubaha Imana (Abaroma 1:18); kujyaho urubanza (Matayo 5:21); icyaha (1 Abakorinto 6:18); kunarirwa gukora ibyo gukiranuka cyangwa gukiranirwa (1 Abakorinto 6:9); kutagendera mu mategeko cyangwa ubugome (1 Timoteyo 1:9); igicumuro (Abaroma 5:14); kuyoba inzira y’ukuri (1 Abakorinto 6:9); kugwa (Abagalatiya 6:1); uburyarya (1 Timoteyo 4:2).

               Iyo Bibiliya ivuga icyaha iba imenyesha ikintu kigari kandi gifite urusobe.

Mu ikadiri y’iyobokamana kandi mu magambo avunaguye, icyaha ni ikintu cyose kinyuranije n’ubushake bw’Imana. Icyaha kandi ni ikintu icyo ari cyo cyose cyica umubano wawe n’Imana. Mu yandi magambo, ni uguhusha umurongo wo kwera kw’Imana. Ukwera kw’Imana ni cyo gipimo cyo gukiranuka ishaka mubo yaremye. Nk’uko byanditswe ngo “Mube abera nk’uko ndi uwera” (Abalewi 20:26; 1 Petero 1:16). Igipimo cyo kwera kw’Imana ni ubuziranenge bwayo, ni ko kwera kwaranze imibereho ya Yesu. Niba bimeze bityo, gukiranukira Imana bishoboka bite?

Uko icyaha cyakwirindwa:

Icyaha cya mbere ni ikiba muri kamere muntu. Kandi nta usiga ikimwirukamo. Ndetse icyaha cyose abantu bakora kibaturukamo.

Urugero:uramutse utagira uburakari muri wowe, muri kamere yawe, ni nde washobora kubukubyaza? Nta ubyara uwo adatwite. Icyaha cyose kiba muri nyira cyo; gusa abantu n’imibereho bibasha gutuma akigaragaza.

Bibiliya ivuga ko Yesu yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze (Abaheburayo 4:15). Ni mpamvu ki? Impamvu nta yindi uretse ko nta cyaha cyari muri kamere ya Yesu. Twebwe impmvu ducumuzwa n’ibigeragezo, cyangwa imibereho iruhije, cyangwa abantu batwanga, cyangwa n’indi mpamvu izo ari zo zose, ni uko dufite icyaha muri kamere yacu. Ni nayo mpamvu tugomba kuvuka ubwa kabiri.

Kugira ngo ubashe kwirinda icyaha, ugomba kubanza kuvuka ubwa kabiri ni nabwo gusa ushobora kubana n’Imana muri iyi si no mu ijuru (Yohana 3:3, 5). Iyo uvutse ubwa kabiri, uhabwa kamere nshya, uhabwa n’ubushobozi bwo kwirinda icyaha (Abaroma 6:18; gereranya 2 Abakorinto 5:17).

Mbere yo kuvuka ubwa kabiri, n’ukurushywa n’amaherere. Rimwe na rimwe ushobora kwifata ngo wibuze gukora iki cyangwa kiriya, nyamara impamvu ituma wifata ikaba nayo ubwayo ari icyaha,ushobora kwanga gusinda kugira bataguseka icyubahiro wari ufite kikagabanuka,urashaka kwihesha icyubahiro, nyamara kwirinda icyaha Imana ishaka ni ukubikora kubwicyubahiro cyayo.

Ushobora kwibaza uti “Ese itandukaniro riri hehe?” Itandukaniro ni impamvu iguteye kubikora. Imana yita cyane ku mpamvu igutera gukora ibyo ukora.

Iyo uvutse ubwa kabiri, si wowe wirinda gusa, ahubwo Imana ubwayo irakurinda. Umva uko intumwa Yohana avuga mu Rwandiko rwe rwa mbere, ati: “Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n'Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye imurinda kandi wa Mubi ntamukoraho” (1 Yohana 5:18). Kwirinda icyaha ni umurimo w’umuntu n’uw’ Imana.

Ntiwabasha kwirinda icyaha cyangwa kurwanya Satani umutima wawe utuzuyemo Ijambo ry’Imana. Iki ni cyo umwanditsi wa Zaburi yamenyeshaga ubwo agira ati: “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.” Iki cyanditswe Abakirisito benshi barakizi ari ntibagiha agaciro. Ntibagiha agaciro kuko bakoresha akanya gato cyane basoma Ijambo ry’Imana. Birengagiza ko Yesu, n’ubwo Yesu ari Umwana w’ikinege w’Imana, kandi yari amaze iminsi 40 asenga yiyiriza ubusa, yakoresheje Ijambo ry’Imana arwanya Satani. Niba Yesu yaragenje atyo, ni kuki abavuga ko bamukurikira banga kunyura inzira yanyuzemo, ntibakoreshe intwaro yakoresheje? Ibi bishobora kuba biterwa n’impamvu zitari zimwe, zirimo ubunebwe, uburyarya, icyaha mu mutima, gukunda iby’isi ndetse n’ubuyobe.

Ubu buryo bwombi,kuvuka ubwa kabiri no kubika Ijambo ry’Imana mu mutima niwo musingi nyakuri wo kwirinda icyaha. Ubundi buryo bwose bushingiye kuri ibyo byombi. Ntabwo twasoza tutavuze ko gusenga biturinda kugwa mu moshya ya Satani (Matayo 26:41; Mariko 14:38; Luka 22:46). Nyamara amasengesho agira umumaro ni amasengesho ari mu murongo w’Ijambo ry’Imana. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd