Igitero cy’indege y’Amerika cyagabwe ku musigiti wo mu gace ka Al-Jineh, mu birometero bigera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Alep, cyahitanye abaturage b’abasivili barimo basenga bagera kuri 42, abandi bagera mu ijana barakomereka.

 

By Umutoni Solange | Views : 4347 | Kuya 03-17-2017 08:41



Igisirikare cy’Amerika cyemeye ko aricyo cyagabye iki gitero cyahitanye izi nzirakarengane z’abaturage b’abasivile, cyongeraho kitashakaga kwica aba baturage ahubwo bashakaga kukigaba ku barwanyi b’umutwe wa Al-Qaida. 

Colonel John J. Thomas, umuvugizi wa Centcom, ubuyobozi bw’igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati, ku mugoroba w’ejo kuwa kane tariki ya 16 Werurwe 2017, yavuze ko batashakaga gurasa ku musigiti, ahubwo bashakaga kurasa inyubako bari bafitiye amakuru ko irimo abarwanyi ba Al-Qaida bari bateranye, iyo nzu ikaba iri muri metero 15 ngo ugere kuri uwo musigiti. 

Colonel John J. Thomas yatangarije OSDH (Observatoire syrien des droits de l'Homme), umuryango wo muri Siriya uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ko bagiye gukora iperereza kugirango bamenye amakuru yimbitse kuri iki gitero cyahitanye inzirakarengane z’abaturage zigera kuri 42 abandi benshi bagakomereka. 

Abdel Rahmane, umuyobozi wa OSDH, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha amajana y’abaturage bakomerekeye muri iki gitero bigikomeje, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17, bakaba bakomeje gushakisha abagwiriwe n’inkuta n’ababuriwe irengero.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd