Sibomana Abouba wigeze gukinira ikipe ya rayon sport akaza kwerekeza mu ikipe ya Golomaria mu gihugu cya Kenya, kuri ubu akaba yari amaze igihe akora imyitozo mu kipe ya rayon sport akayikinira n'imikino ya gicuti, arahakana amakuru akomeje kuvugwa ko yaba yarasinyiye iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 12600 | Kuya 01-03-2017 11:16



Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Mutarama 2017, amakuru yabyutse acicikana avugwa ko Nizigiyimana kalim Makenzi na Sibomana Abouba bamaze kongera amasezerano mashyashya mu ikipe ya rayon sport.
Ahagana isa mbiri n'igice za mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ubwo bari mu myitozo y'ikipe ya rayon sport, Sibomana Abouba yagiranye ikiganiro kigufi n'umurashi.rw asobanura ibijyanye n'aya makuru abavugwaho.
Abouba :
"mu byukuri Rayon sport nayigiriyemo ibihe byiza byinshi, ni nayo mpanvu iyo ndi hano nisanzura nkayikoreramo imyitozo, kubijyanye nuko naba nayisinyemo amasezerano mashyashya byo ntibirakunda, turavugana kandi ibiganiro birakomeje, amasezerano na Golomaria azarangira kuri 17/01 n'ubu tuvugana nicaranye ticket y'indege tariki 07 tuzasubira yo kuko nabo turavugana, ubwo tuzareba ahari inyungu niho tuzaha amahirwe". 
 Aba bakinnyi bombi, Nizigiyimana kalim Makenzi na Sibomana Abouba, bamaze iminsi bagaragara mu myitozo ya Rayon sport kandi bagakinishwa mu mikino ya gishuti ndetse bakitwara neza.

Mu gihe ikipe ya rayon sport ikomeje kwiyubaka yitegura imikino mpuzamahanga izahagarariramo u Rwanda, ikomeje gushakisha abakinnyi bakomeye kandi bafite ubunararibonye, umutoza Masoudi akaba avuga ko aramutse abonye abakinnyi nkaba byamufasha.

Sinigeze nsinyira rayon sport "Sibomana Abouba"

            Nizigiyimana kalim Makenzi

           Nizigiyimana Kalim Makenzi mu bakinnyi ba rayon sport mu mukino wa gicuti 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd