Nyuma yo guhiga abo bari bahanganye barimo Alex Ortomal wa sunrise, Muhadjil wa APR FC na Rutayisire Egide wa Gicumbi, Shassir umwe muri ba rutahizamu b'ikipe ya rayon sport yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi gitangwa n'igihe.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 10353 | Kuya 11-10-2016 13:53



Umukinyi w'imbere mubataha izamu wa rayon sport yamaze kwegukana igihembo cyateguwe na Igihe cyizajya gihabwa umukinyi wahize abandi mukwezi akaba akegukanye aribwo akigera muri yi kipe aho yaje aturutse mu gihugu cy'uburundi nabwo champion yarangiye ahabwa igihembo cy'umukinyi w'umwaka mu burundi. 
Kuri telefone ngendanwa shassir yatangajeko yishimiye kunva iyo nkuru ngo ahamya neza ko iki gihembo agiheshejwe n'abakunzi ba rayon abashimira uruhare bakomeje kumwereka bamushyigikira ati ubu nibwo ngiye kubakorera ibibanezeza.

Abakinnyi bari bahanganiye iki igihembo Ni Alex Ortomal wa sunrise,  Muhadjil wa APR FC na Rutayisire Egide wa Gicumbi.
 Iki gihembo, award yahawe ubuyobozi wa rayon sport n'umutoza ku kibuga Cya mumena kuko Shassir yari akiri mu  kiruhuko mu gihugu cy'uburundi akaba aragera mu Rwanda kuri uyu wa kane kuko twavuganaga ari munzira aza.

Iki gikombe Shassir yahawe giherekejwe n'amafaranga 100.000 y'u Rwanda n'ifatabuguzi ry'ukwezi ryo gukora jimu tonike muri Hotel hill top. 

                            Igihembo cyegukanwe na Shassir nk'umukinnyi w'ukwezi 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd