Uwahoze ari Perezida w'igihugu cya Tchad Hissène Habré kuri uyu wa mbere tariki ya 30 gicurasi 2016 amaze gukatirwa igifungo cya burundu n'urukiko rwihariye muri Sénégal aho ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu,gufata ku ngufu,gucuruza abantu n'ibyaha by'intambara.

 

By Umutoni Solange | Views : 13209 | Kuya 05-30-2016 15:06




Hissène Habré yayoboye igihugu cya Tchad kuva mu 1982 kugera 1990 mbere yo guhirikwa ku butegetsi na Perezida  Idriss Déby Itno.

Mu iburanisha rimaze amezi asaga umunani, umucamanza yasubiyemo byinshi mu byaranze ubutegetsi bwe, kuva yabugeraho mu 1982 birimo ibyaha byibasiye inyokomuntu,gufata ku ngufu,gucuruza abantu n'ibyaha by'intambara.

umucamanza yakomeje avuga ko Habré yimakaje ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba n’umuco wo kudahana, aho byinshi mu byaha ashinjwa byakorwaga n’umutwe wamukoreraga ibyo ashaka , Documentation and Security Directorate (DDS).

Perezida w’urukiko, Gberdao Gustave Kam yagize ati ‘‘Hissène Habré yatangaga amategeko yo gufunga, kurekura no kwica imfungwa zafashwe zigashyirwa mu magereza".

                                        Hissène Habré wayoboye igihugu cya Tchad

Hissène Habré yagiraga uruhare mu guhata ibibazo n’iyicarubozo, rimwe na rimwe akabyikorera cyangwa agatanga itegeko bigakorwa.

Urukiko kandi rwashimangiye ko DDS yafungaga abantu ku maherere, bagafatwa nabi, bakicwa urubozo abandi bagafatwa ku ngufu.

Muri uru rubanza kandi hanumviswe ubuhamya bw’umugore witwa Khadija Hassan Zidane, wasambanyijwe ku gahato na Hissène Habré ubwe.

               Khadija Hassan Zidane, wasambanyijwe ku gahato na Hissène Habré

Hissène Habré yakomeje guceceka mu rubanza yanga kugira ijambo na rimwe avuga, ariko umucamanza yatanze iminsi 15 uhereye igihe urubanza rwasomewe, kugira ngo abamwunganira bavuge niba bajuririra umwanzuro w’urukiko.

Amakuru dukesha Jeune Afrique aravuga ko, Komisiyo yashyizweho mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha Habré yakoze, yasanze ku butegetsi bwe abantu bagera ku bihumbi 40 barishwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd