Mu biganiro Senateri Tito Rutaremara yagiranye n’abayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri , mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabashishikarije gufata iya mbere mu guhangana  n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,  bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 7329 | Kuya 04-13-2016 08:39



Mu biganiro yagiranye n’abayobozi n’abanyeshuri bo mw’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri , senateur Tito Rutaremara yagaragaje ko, bamwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , cyane cyane abatuye hanze y’u Rwanda akenshi babinyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Senateri Tito Rutaremara mu kiganiro n’abayobozi n’abanyeshuri bo muri INES Ruhengeri

Aha yagize ati « Urubyiruko rwo mu mashuri makuru na za Kaminuza, mufatwa nk’intiti  ndetse ni namwe munakoresha cyane iryo koranabuhanga, mwagombye kugira uruhare  runini mu kunyomoza no gusobanurira abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi , bagamije ahanini kuyipfobya no kuyihakana ko ibyo bavuga nta gaciro bifite».

Nyuma y’ikiganiro bahawe ku bijyanye ahanini n’uko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda yihembera no gukwirakwizwa na bamwe mubateguye bakanashyira Jenoside mu bikorwa , abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES Ruhengeri , bavuze ko bahakuye  amasomo meza , azabafasha kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

                  Abayobozi n'abanyeshuri bo muri INES mu biganiro byo kwibuka 2016

Senateur Tito Rutaremara yasabye abayobozi n’abarimu ba za Kaminuza nabo kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside , aho yagize ati «Bayobozi namwe barimu  mugomba kwitabira gukora ubushakashatsi no kwandika cyane ku bijyanye na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kugira ngo murusheho kumenyekanisha ukuri ku byabaye muri Jenoside».

Si aba bayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya  INES-Ruhengeri bahawe ibi biganiro kuko byanitabiriwe  na bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri bo mw’ishuri rikuru rya Musanze-Polytechnic.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd