Kugira ngo amateka yaranze u Rwanda atazibagirana  , Senateri Sebuhoro Célestin  mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri , yabasabye guharanira kwandika ibyaranze amateka y’u Rwanda cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

By Irasubiza janvier | Views : 7896 | Kuya 04-09-2016 12:46



Ibi uyu  Senateri  Sebuhoro Célestin , yabivuze kuri uyu wa gatanu , ubwo yatangaga ikiganiro  kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Iki kiganiro cyabereye mu ishuri rikuru ry’ubumenyi  ngiro rya INES Ruhengeri.

Senateri Sebuhoro  Célestin  yatangaje ko  Jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda  yakomotse ku ivangura moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside  byagiye byigishwa mu mashuri ndetse n’amacakubiri yabibwe na bagashakabuhake. Aha ni naho yahereye , avuga ko kwandika ibyabaye  mu Rwanda  byazafasha n’abazavuka  bakamenya ibyabaye.

                     Senateri Sebuhoro yasabye ko abakiri bato baharanira kwandika 

Yagize ati “Twe turibuka kuko twabibonye, namwe mukwiye kwamagana abagifite ingengabitekerezo kandi mukandika kugira ngo urubyiruko rutabibonye , rutazagwa mu mutego w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda."

Yakomeje agira ati “Nk’urubyiruko , ni mwe bayobozi b’ejo heza hazaza . Icyo mugomba gukora ni  ukugira intego, niba igihugu gishyizeho icyerekezo namwe mukwiye gukorera ku ntego, bitabaye ibyo ejo twazisanga mu bihe bibi nk’ibya Jenoside yakorewe abatutsi twanyuzemo kuko ntacyo twabwiye abadukomokaho ngo bibahe isomo, ni ahanyu rero kubiharanira.”

                            Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi mukuru wa INES

Ni muri urwo rwego abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya  INES Ruhengeri bavuze ko bazakomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi , ndetse  ngo bazaharanira ko kwibuka bihoraho.

Umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri ry’ubumenyingiro INES Ruhengeri , Robert Byiringiro, yatangarije ikinyamakuru umurashi ko kwibuka ari ngombwa aho yagize ati "Kwibuka ni kimwe mu biduha ubumenyi budufasha guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayipfobya. Ibi kandi bituma n’abato bavutse nyuma yayo bagira ubumenyi. Byerekana ko kwibuka bitazazima ahubwo bizahoraho."

          Abanyeshuri bo muri INES bahize kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibiganiro bijyanye no kwibuka biri gukorwa mu gihugu hose, hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside."



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd