Umunsi wa Saint-Valentin, wizihizwa tariki ya 14 gashyantare buri mwaka, mu bihugu byinshi ufatwa nk’umunsi mukuru w’abakundana. Abakundana bagira umwanya wo guhura bakabwirana amagambo meza ndetse bagahana n’impano zirimo n’indabo z’ibara ritukura. 

 

By Umutoni Solange | Views : 5754 | Kuya 02-14-2017 10:12



Inkomoko igaragara y’uyu munsi ni uko watangiye kwizihizwa ahagana mu kinyejana cya 14 mu Bwongereza cyane cyane mu bayoboke b’idini rya Gaturika aho uyu munsi w’itariki ya 14 Gashyantare wafatwaga nk’umunsi mukuru w’abakundana, kugeza ubwo wakomeje kugenda ukwira n’ahandi uko ibihe bigenda bisimburana.  

Ba Valentain 3 bafashwe nk’abatagatifu, abo batagatifu 3 batandukanye biswe Valentin, umunsi mukuru wabo washyizwe ku itariki ya 14 gashyantare n’amabwiriza ya Papa Gelase wa I mu mwaka wa 495 ku bw’ibikorwa by’urukundo.  

·  L'empereur romain Claude II  

·  L'évêque de Terni  

·  Valentin de Rhétie  

Valentain wa mbere ni uw’i Rome, wabayeho ahagana mu kinyejana cya III, hakurikiraho Valentain w’I Terni nawe wabayeho mu kinyejana cya III, Valentain wa 3 akaba ari uwo muri Afurika, aba 2 bambere, bapfuye mu gihe kimwe bashyingurwa ahantu hamwe.  

Saint Valentin yizihizwa tariki ya 14 Gashyantare yagizwe n’idini rya Gaturika umunsi mukuru w’abakundana.  

Uyu munsi wa Saint Valentin watangiye kwizihizwa no mu Rwanda aho benshi mu bakundana bahana impano ndetse hakaba n'ibitaramo bigamije guhuza no gushimisha abakundana.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd