Urugendo n'ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byagombaga kuba ku itariki yo gutangira icyunamo kuya 07 mata byimuriwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 mata.

 

By Ubwanditsi | Views : 8904 | Kuya 04-08-2016 13:15



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri wa Siporo n’umuco , Uwacu julienne,  yatangaje ko Urugendo n'ijoro byo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byari byasubitswe kuwa kane tariki ya 07 kubera ikirere kitari kimeze neza bitewe nuko imvura yari yiriwe igwa,ibi bikorwa byombi byasubukuwe,bikaba biteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 mata.

                                  Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu julienne

Yagize ati “Nk’uko twari twabibasezeranyije, turabamenyesha ko urugendo n’ijoro ryo kwibuka byari byasubitswe kubera imvura, bizakomeza ejo tariki ya 9 Mata 2016. Abazakora urugendo twese tuzahurira ku Nteko Ishinga Amategeko i saa 14:00 niho tuhagurukira twerekeza kuri Stade Amahoro.”

Biteganyijwe ko kuri Stade Amahoro, Umukuru w’Igihugu azageza ku Banyarwanda n’Abanyamahanga ubutumwa bugenewe kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd