Mu matora y’ukuriye urugaga rw’abavoka mu Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 ukwakira 2015 bamwe mu bavoka banenze bikomeye uko amatora yagenze aho umukandida 1 rukumbi ariwe wagaragajwe ko ariwe wujuje ibyangombwa akagirwa umuyobozi w’urugaga.

 

By Muhire Norbert | Views : 20097 | Kuya 10-30-2015 23:17



Kavaruganda wari watsinzwe amatora aherutse kuba akaza guseswa n’urukiko rukuru rwa Kigali rugategeka ko azasubirwamo ngo kuko atari yagenze neza niwe watorewe kuyobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda nyuma y’impaka ndende.

Muri aya matora yahuje abavoka bo mu gihugu hose ,abakandida 4 nibo bari biyamamaje,baza gusanga ku munota wa nyuma Kavaruganda ariwe mukandida 1 rukumbi.

Aya matora yaranzwe no kutavuga rumwe kuko abavoka benshi banyuzagamo bakisohokera abandi baremye amatsinda bigaragaza ko batari bishimiye ibyakozwe kandi byari bikirimo gukorwa.

                  Abavoka mu matora y'umuyobozi w'urugaga

Amatora yakorwaga bakurikije inyuguti zitangira amazina yabo uko zikurikirana.

Bamwe mu bavoka bavuze ko kuba ari umukandida 1 mu matora Atari ikibazo kuko ariwe wagaragaje ko ariwe wujuje ibyangombwa

Abandi bavoka banenze bikomeye imitegurire y’aya matora kuko irimo amakosa akomeye kuko byagaragaye ko hari izindi nyungu zibyihishe inyuma cyane cyane ko uyu mukandida yari yanatsinzwe mbere mu yandi matora nayo yabaye uyu mwaka.

Bashimangiye ko umukandida wasigayemo, ariwe Kavaruganda, ntakintu bigeze bamubwira abura,bigaragaza ko bicaye bagategura ibiri butume abandi bavamo,bashyiraho amabwiriza bakurikije ibyo afite kuko ngo bashingiye ku cyemezo cy’imyitwarire myiza kandi kitakibaho mu nzego z’ibanze.

Muri iki gikorwa hongeye kugaragara ihezwa n’ikumirwa ry’abanyamakuru kuko bangiwe kwinjira ahaberaga amatora bagategerereza hanze ibiri buyavemo.

Abavoka batishimiye ibyavuye mu matora bavuze ko batashimishijwe n’ihezwa ry’abanyamakuru mu gihe bafite ibyangombwa bibibemerera,ibi bikagaragaza ko bakumiraga ko itangazamakuru ryabona ibidakorwa neza,birinda ko byajya ahagaragara.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd