Mu gihe hatarashira ukwezi ibitangazamakuru bitandukanye bitangaje ko amwe mu mahoteli menshi yo mu Rwanda agiye gutezwa cyamunara bitewe no guhomba akambura amabanki,kuwa mbere tariki ya 05 ukwakira 2015 I sa yine za mugitondo hazatezwa cyamunara umutungo wa Hotel Alpha Palace, imwe muri Hotel zagaragayemo iki kibazo.


 

By Muhire Norbert | Views : 29379 | Kuya 09-30-2015 17:53



Nkuko bishimangirwa n’ufite ububasha,ushinzwe kugurisha ingwate Me Habimana Vedaste mu itangazo yashyize ahagaragara rigasohoka no mu kinyamakuru The News Times muri numero yacyo 3799 yo kuwa kabiri tariki ya 29 Nzeri 2015,yemeje ko umutungo wa Hotel Alpha Palace uzatezwa cyamunara.

                           The News Times numero 3799

Muri iri tangazo,Me Habimana Vedaste avuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umwanditsi mukuru cyo kugurisha ingwate mu cyamunara hagamijwe kugirango hishyurwe umwenda Alpha Palace ibereyemo Banki.

                   Itangazo rya cyamunara ya Hotel Alpha Palace

Iyi cyamunara y’uyu mutungo wa Hotel Alpha Palace izaba kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 05 ukwakira 2015 I sa yine za mugitondo wakwibaza niba itazakurikirwa n’izindi cyamunara nyinshi dore ko mu rutonde rwasohotse mu bitangazamakuru hagaragayemo amahoteli menshi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd