Tariki ya 02 Ukwakira 1990-tariki 02 Ukwakira 2015,imyaka 25 irashize intwari Fred Gisa Rwigema itabarutse nyuma yo kugwa ku rugamba ku munsi wa 2 warwo I Matimba yitangiye kubohora igihugu ngo acyure abanyarwanda bari barirukanwe mu gihugu cyabo mu myaka 31 yari ishize

 

By Muhire Norbert | Views : 39522 | Kuya 10-02-2015 09:04



Fred Gisa Rwigema amazina ye nyakuri ni Emmanuel Gisa yavutse tariki ya 10 Mata mu mwaka w’1957,avukira mu kitwaga Perefegitura ya Gitarama,mu ntara y’amajyepfo.

Ubwo mu mwaka w’i 1959 mu Rwanda habaga imyivumbagatanyo Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakica Abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse bakabasenyera, Fred Gisa Rwigema n’umuryango we bari mu bwoko bw’abatutsi bahungiye mu gihugu cy’Ubugande bajya mu nkambi ya Nshungerezi muri Ankole mu mwaka w’i 1960 afite imyaka 3.

Nubwo bitari byoroshye kwiga amashuri,aho Fred Gisa ayarangirije ayisumbuye,ahagana mu mwaka w’i 1976 yagiye mu gihugu cya Tanzania yinjira mu mutwe w’igisirikare wari uyobowe na Yoweri Kaguta Museveni wari umuvandimwe w’inshuti ye Salim Saleh.

                                   Fred Rwigema,uwo hagati wicaye

Muri uwo mwaka kandi Fred yagiye muri Mozambique gutanga umusanzu wo kwibohora ku gihugu cya Portugal.

Mu mwaka w’I 1979 Fred Rwigema yagarutse mu ngabo z’abagande zari ziyobowe na Museveni bakuraho ubutegetsi bw’igitugu muri iki gihugu.

Nubwo yari impunzi,Ahagana mu mwaka w’I 1986,ku myaka 29 y’amavuko,Fred Rwigema mu ngabo za Uganda yabaye umunyarwanda wa mbere wambitswe ipeti ryo ku rwego rwo hejuru rya Jenerali Majoro,aba kandi umunyarwanda wa kabiri wambitswe iryo peti nyuma w’uwayoboraga u Rwanda Jenerali Majoro Habyarimana Juvenal wari wanitabiriye ibyo birori byabereye mu gihugu cy’ubugande.

             Fred Rwigema ,uri iburyo agiye kwambikwa Ipeti rya Jenerali Majoro

Tariki ya 01 Ukwakira 1990 hamwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi yari ayoboye batangije urugamba rwo kwibohora.

Tariki ya 2 Ukwakira 1990, ku gasozi ka Kanyonza Mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’i Burasirazuba, ku munsi wa kabiri urugamba rwo kubohora U Rwanda rutangiye, nibwo uwari uruyoboye Gen Maj Fred Gisa Rwigema yarashwe n’umwanzi aratabaruka.

Uru rupfu rwaciye intege bikomeye abasirikare b’Inkotanyi bari ku rugamba, bituma Paul Kagame wari ku masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayahagarika, aratabara, urugamba rurakomeza ruza no kugera ku ntego.

Nk’uko byatangajwe na Gen Maj Sam Kaka, umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rugitangira kugeza rurangiye, ngo byari ibintu bikomeye kubona umuyobozi ukomeye kandi warwananye nabo ingamba zikomeye atabarutse urugamba rugitangira, gusa ngo ibi ntibyabaciye intege kuko bari bazi neza icyo barwanira.

Tariki ya 04 Nyakanga 1994,nibwo ingabo za FPR Inkotanyi ziyobowe n’umugaba mukuru wazo Paul Kagame babohoye igihugu bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Mu byiciro 3 bigize intwari z’u Rwanda,Fred Rwigema yagizwe intwari yo ku rwego rwa mbere bita IMANZI akaba ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa

by’akataraboneka birangwa n’ubutwari , akamaro n’urugero

bihebuje,Muri uru rwego harimo INGABO ITAZWI na Major General FRED GISA RWIGEMA.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd