Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi kw’uyu mwaka yahariye ibikorwa byo gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga gutwara ibinyabiziga no kugenda mu muhanda, kugira ngo habeho kurushaho kwirinda no gukumira impanuka zihitana abantu ndetse zigakomeretsa  abawukoresha ndetse zikangiza  n’ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

 

By Ubwanditsi | Views : 13188 | Kuya 09-08-2015 06:26



Uku kwezi k’ubukangurambaga kwatangijwe ku mugaragaro mu ntara zose z'igihugu no mujyi wa Kigali n’abayobozi bakuru ku nzego zitandukanye, kukaba gufite  insanganyamatsiko igira iti:"Ubaha amategeko y’umuhanda, urengere ubuzima."

Ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, uku kwezi kwahariwe ubukangurambaga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwatangirijwe mu Karere ka Kicukiro, mu ntara y'Amajyaruguru, ibikorwa by’iki cyumweru byatangirijwe mu Karere ka Rulindo, mu y’Uburengerazuba, kwatangirijwe mu ka Nyabihu, mu ntara y'Iburasirazuba,uku kwezi kwatangirijwe mu Karere ka Kayonza, naho ku rwego rw'intara y'Amajyepfo, ibikorwa by'ukwo kwezi byatangirijwe  ku mugaragaro mu Karere ka Kamonyi.

Imihango yo gutangiza  ku mugaragaro ibikorwa by'uku kwezi kwahariwe umutekano wo muhanda byitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda mu kubungabunga no gusigasira umutekano wo mu  muhanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Francis Kaboneka n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,IGP Emmanuel K. Gasana nibo batangije ku mugaragaromu karere ka Kicukiro, ibikorwa bizaranga uku kwezi k’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Mu ijambo rye, Minisitiri Kaboneka yabanje gushima Polisi y’u Rwanda kubera ubunyamwuga bwayo mu gucunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ,ibyo bikorwa bikaba birimo no gufata abatubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kugenda no gutwara ibinyabiziga mu muhanda, maze asaba abaturarwanda gukomeza gukorana nayo neza bayiha amakuru ku gihe ashobora gutuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Minisitiri Kaboneka yibikuije ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kugenda no gutwara ibinyabiziga mu muhanda biri mu nyungu z’abawukoresha bose, aha akaba yaragize ati:"Abakoresha umuhanda bakwiye kumenya ko umutekano wo mu muhanda ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ry’abaturarwanda."

IGP Gasana yunzemo agira ati:"Ntitugomba gukomeza kubura ubuzima bw’abantu mu mpanuka zo mu muhanda. Abaturarwanda bakwiye kubaha amategeko n’amabwiriza ajyanye n’imigendere n’imitwarire y’ibinyabiziga nk’uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano mu muhanda ."

Yasobanuriye imbaga y’abaturage bari bitabiriye itangizwa ry’ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda mu mujyi wa Kigali ko umuvuduko urenze urugero rwagenwe rwo gutwara ikinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga nko kuyihamagaza umuntu cyangwa kwitaba uyiguhamagayeho, no kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, kugitwara wasinze cyangwa unaniwe, biri ku mu isonga mu bituma utwaye ikibiziga akora cyangwa ateza impanuka mu muhanda.

Ibindi IGP Gasana yababwiye biteza impanuka ndetse akanabasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya harimo guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, no gutwara ikinyabiziga  udafite uruhushya  rwo kugitwara.

Yagize ati:"Umutekano ureba Umuturarwanda wese. Buri wese akwiye kwirinda no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya atanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko."

Nanone IGP Gasana yabwiye abatwara ibinyabiziga kugira amakenga ku bantu batwaye n’ibintu bafite kugira ngo badatwara umuntu ugiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa batwaye ibintu bitemewe n’amategeko kandi abasaba kujya bamenyesha inzego z’umutekano bakibimenya.

Yababwiye kandi kujya bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu  wese ubifitiye ububasha kandi abasaba kubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kutavanga abagenzi n’imitwaro, kudaca ku bindi binyabiziga ahantu hanyuranyije n’amategeko .

Mu ntara y’Uburengerazuba,uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda,Venantie Tugireyezu, akaba yari hamwe n’umuyobozi w’iyi ntara,  Caritas Mukandasira  n’umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC),Commissioner of Police (CP) Félix Namuhoranye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi,DIGP Juvénal Marizamunda niwe watangije ibikorwa by’iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu ntara y’Amajyepfo, akaba yari hamwe n’umuyobozi w’iyi ntara, Alphonse Munyentwari.

Uku kwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda kwatangijwe ku mugaragaro mu ntara y’Amajyaruguru n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi ntara, Déogratias Kabagambe akaba yari hamwe na DCGP Stanley Nsabimana 

Mu ntara y’Uburasirazuba, uku kwezi kwatangijwe ku mugaragaro na Alex Nzahabwanimana,akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, ushinzwe ubwikorezi, akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’iyi ntara,Odette Uwamariya na CP Cyprien Gatete,akaba ayobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe inyigisho n’amahugurwa.

Ibikorwa byakozwe kuri uyu munsi wo gutangiza ku mugaragaro iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda harimo gusiga amarangi mu muhanda agaragaza ahambukirwa n’abanyamaguru no gushyira ubutumwa bwanditse ku binyabiziga bukangurira abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.

Hakozwe kandi ingendo zigamije gukangurira abakoresha umuhanda kubaha amategeko n’amabwiriza byo kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga.

Kimwe no mujyi wa Kigali, ubutumwa bwo gutangiza ku mugaragaro uku kwezi kw’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda  mu ntara, bwibanze ahanini ku gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga gutwara ibinyabiziga no kugenda mu muhanda kugira ngo hirindwe kandi hakumirwe impanuka . Ubwo butumwa bwasabaga abaturarwanda kugira uruhare mu gutanga amakuru kuri Polisi y’abatubahiriza amategeko y’umuhanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd