Guhagarika ibikorwa bisanzwe byinjiriza igihugu imisoro ntibihite bisimbuzwa ibindi byateganyijwe bigafata imyaka n’imyaka bikomeje kudindiza iterambere ry’u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 33096 | Kuya 10-20-2015 10:43



Hashize umwaka urenga, imbere y’inyubako yo kwa Rubangura mu mujyi wa Kigali rwagati kuva ku nyubako zo kwa Mironko kuzenguruka ahahoze gare hari inyubako ya City tower  gukomeza ukagera ahakoreraga Akagera,hakorerwaga ibikorwa bitandukanye by’abantu barenga 200.

Hakoreraga iduka rya KIAKA,rigakurikirwa n’andi maduka,isoko ry’imyenda,utubari,papeterie,ama kampani ya Transport yajyaga mu ntara,amaduka y’imyenda,n’ibindi byinshi.

Ibi bikorwa byose byasoreraga Leta bikinjiza imisoro myinshi ku gihugu.

Kwa Mironko

Uko igihugu kizamuka mu iterambere birumvikana ko n’imyubakire iba igomba kuvugururwa,gusa ababishinzwe wakwibaza impamvu bihutira guhagarika ibikorwa bisanzwe no guhita basenya inyubako zakorerwagamo bitagiye guhita bisimbuzwa.

Wakwibaza nanone imisoro yatangwaga n’abacuruzi barenga 200 harimo n’amakampani manini yasoraga amafaranga menshi, imisoro bari kuba binjirije Leta mu gihe kirenga umwaka.

Iki gihombo cyashyirwa kuri nde?

Mu myaka isaga 21 u Rwanda rumaze rwibohoye rwagize umuvuduko udasanzwe mu iterambere aho ubukungu bwarwo bwazamutse,ibikorwa remezo biriyongera mu gihugu hose ndetse n’imyumvire y’abaturage irazamuka.

Uyu musaruro mwiza u Rwanda rwagezeho usanga ari imvune z’abayobozi bamwe na bamwe bafatanyije n’abaturage kuko hari abandi bayobozi badasiba kwirukanwa mu kazi no gushyirwa mu magereza bazira gucunga nabi no kunyereza umutungo w’igihugu.

Nubwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame adasiba guhangayikira abaturage ayobora nkuko bigaragarira mu ngendo akora mu turere tw’igihugu aho aba agamije kumva ibibazo byabo kandi bigashakirwa ibisubizo,ntihasiba kugaragara bamwe mu bayobozi bigaragara ko bashyira inyungu zabo imbere gusumba uko bakorera abaturage.



Amazina
E-mail
Igitekerezo