Nyuma y’uko mu minsi mike ishize Sena y’u Rwanda yemeje ko Itegeko Nshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva muri 2003 rivigururwa, Ubu none kuwa 23 Ugushyingo 2015, Abadepite nabo bemeje iri vugururwa.

 

By Habineza Gabby | Views : 17031 | Kuya 11-24-2015 05:25



Uku kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’itegeko Nshinga ry’u Rwanda ngo ni umuhigo Abadepite besheje mu gihe gito nk’uko byatangajwe na Perezida w’umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa wanavuze ko iki gikorwa cyari ku mpamvu z’ubusabwe bw’imbaga y’abaturage bagera kuri miliyoni hafi enye basabaga impinduka ariko bibanda cyane ku ngingo ya 101 yari isanzwe mu itegeko Nshinga.

Umushinga w’Itegeko Nshinga wari wagaruwe mu badepite nyuma yo kunozwa ukanemezwa n’abasenateri.

Abadepite basuzumye ingingo ku yindi mu zanogejwe cyangwa zikanakosorwa n’abasenateri.

Ahanini ibyanogejwe n’abasenateri ni imyandikire ndetse no kongera cyangwa gukura amagambo amwe n’amwe mu bika bigize uwo mushinga.

Abadepite bamaze gusobanurirwa, batoye umushingwa wose ku majwi 78 y’abadepite 80 bari bitabiriye, Umushinga uhita wemezwa.

Donatille Mukabalisa Perezida w’umutwe w’abadepite yahise avuga ko igikorwa bakoze ari intambwe ikomeye, ndetse anavuga ko besheje umuhigo.

"Nagira ngo mbashimire uburyo mwakoze mutizigamye amanywa n’ijoro mugakora na za weekend kugirango twubahirize igihe twari twarihaye kugirango dukore ibyo abanyarwanda bari badusabye byo kwiuhutisha umurimo baduhaye.Uwo muhigo rero tukaba tuwesheje, ni intambwe duteye uyu munsi wa none."

Hon Mukabalisa nubwo atavuze itariki bari bihaye, yashimangiye ko ugereranyije n’igihe bari bihaye, ngo barangije kwemeza umushinga mbere yayo.

Hon Mukabalisa kandi yavuze ko ibyakozwe n’abanyarwanda ari ikimenyetso cy’uko bamaze kumenya uburenganizra bwabo ndetse n’intambwe bateye muri Demokarasi

Hon. Mukabalisa Donatille (hagati) avuga ko besheje umuhigo

Nyuma yo kwemezwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, uyu mushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga uzashyikirizwa Guverinoma nayo iwushyikirize Perezida wa Repubulika ari na we uzagena itariki ya Kamarampaka.

Kuvugurura Itegeko Nshinga byahagurukije abanyarwanda benshi basaba ko ingingo yose ibuza umukuru w’igihugu Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda yanavamo akayobora igihe cyose akibishoboye n’ubwo abanyarwanda bagera ku 10 bo badashima uku kwifuza ndetse na rimwe mu mashyaka akorera mu Rwanda ryagannye inkiko risaba ko hatabaho ivururwa ariko ntibirarikundira.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd