Abantu batanu bafatanywe ibiyobyabwenge bitandukanye mu mikwabo yakozwe mu turere twa Ngoma, na Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba  ku itariki ya 25 Nzeri 2015.Abafatiwe muri Ngoma ni Nzabahimana Jean Pierre w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Mugesera, Nsabimana Jean de Dieu w’imyaka 22, Shyirambere Elias na Twagirimana Jean Paul w’imyaka 25 bo mu murenge wa Remera. Uwa mbere yafatanywe litiro 20 za kanyanga naho abandi basigaye bo bafatanywe udupfunyika tw’urumogi 320. Bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Zaza na Remera mu gihe hakirimo gukorwa iperereza na Polisi.

 

By Ubwanditsi | Views : 12852 | Kuya 09-27-2015 05:15



Undi wafashwe ni Kayiranga Faustin w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza,  we akaba yarafatanywe urumogi rungana na ½ cy’ikilo , uyu we afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere.

IP Kayigi yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Yakanguriye abatugare kutanywa, kudatunda no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo
ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd