Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu bityo ikaba ibakangurira kutayakora no Abantu batanu bafatiwe mu turere twa Nyarugenge, Bugesera na Kicukiro ku itariki 8 Ugushyingo 2015 bafite ibihumbi 430 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti z’ibihumbi bitanu.

 

By Ubuwanditsi | Views : 13062 | Kuya 11-11-2015 04:39



Mu karere ka Bugesera hafatiwe Rurangirwa Louis ufite imyaka 76, Majyambere Silas uri mu kigero cy’imyaka 26 na Hakizimana Evariste ufite imyaka 34, aba bakaba barafatanywe angana n’ibihumbi 105 barimo kugura ibicuruzwa bitandukanye mu kagari ka Mbyo, mu murenge wa Mayange bakoresha ayo mafaranga y’amiganano.

Habiyambere Venuste ufite imyaka 43 yafatiwe mu kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboyi, mu karere ka Kicukiro, agiye kubitsa angana n’ibihumbi 270 kuri Banki.

Uwitwa Ndikumana Ezechiel uri mu kigero cy’imyaka 30 yafatanywe ibihumbi 55 ashaka kubigura terefone igendanwa mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yagize ati:" Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make ateza igihombo abantu, ibyo bikaba bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’abo yahawe ndetse n’iry’igihugu muri rusange, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya."

Yakomeje asobanura ko amafaranga y’amiganano atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro maze agira inama abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi vuba igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amiganano.

CSP Twahirwa yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bariya batanu bafatwa maze abasaba gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ndetse yanatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.

Yavuze ko aba bafatanywe ariya amafaranga y’amiganano bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda  muri turiya turere mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafarangay’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwizamu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 yo ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd