Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda nka Facebook na whatsapp abazikoresha bikomeje kugaragara ko amwe mu makuru bahanahana aba yuzuyemo ibihuha kuko nta nkomoko yayo aba anagaragaza.

 

By Ubwanditsi | Views : 47187 | Kuya 10-21-2015 10:43



Uko iterambere rigenda rizamuka umubare w’abakoresha itumanaho rya internet ukagenda wiyongera,ihanahana ry’amakuru ku mbuga nkoranyambaga rikomeje kuzamo agatotsi,aho rikomeje kurangwa no guhanahana amakuru y’ibihuha.

Aya makuru ahanahanwa hifashishijwe izi mbuga nkoranyambaga usanga ahita akwirakwira mu bantu mu gihe gito kandi yuzuyemo ibinyoma,kandi uyatangaza atagaragaza aho yayakuye.

Amakuru akomeje kurangwamo ibinyoma cyane akaba agaragarira cyane cyane ku bakoresha Facebook na whatsapp.

                                 ikirango cya Fecebook

Kuwa kane tariki 20 kanama 2015,binyujijwe cyane cyane ku rubuga rwa Facebook,abarukoresha biriwe bohererezanya amakuru ko umukinnyi wa Film ukomoka mu Gihugu cya Nigeria Osita Iheme yitabye Imana azize impanuka,nyamara aya makuru byaje kugaragara ko atari yo kuko magingo aya Osita Iheme ni muzima.

Hifashishijwe urubuga rwa Whatsapp,abarukoresha,kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2015 biriwe bohererezanya ubu butumwa:

                             Ikirango cya whatsapp

itangazo:

abanyarwanda mwese muramenyeshwako imbonerakure ziriko zirava i Burundi ziza mu Rwanda gusaba akazi k'ububoyi kugirango babonuko bicishabantu uburozi cg ibindi vyose bishoboka rero mube maso kandi musenge gose.iyi msg muyirungikire umuntu wese uba mu Rwanda atazokwibesha ngo abonye umukozi bose n'abicanyi.

Amakuru nkaya iyo ari impamo atangazwa n’inzego zibifitiye ububasha,ibitari ibyo ibindi aba ari ibihuha cyangwa icengezamatwara.

Nubwo amakuru y’ibihuha cyangwa se atari impamo akomeje kugaragara cyane kuri izi mbuga,no ku zindi mbuga abazikoresha nabo si shyashya.

Ku itariki 07 ukwakira 2014,uwitwa Gakwaya Damascene yiyise umuhanuzi maze ku rubuga rwa Youtube anyuzaho ubuhanuzi bw’ibinyoma aho yavugaga ibizaba mu karere k’ibiyaga bigari.

                                     Gakwaya Damascene

Gakwaya yashimangiye ko muri aka karere hazabamo intambara izatangirira mu Burundi maze Général Adolph Nshimirimana akica Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi.

Magingo aya Général Adolph Nshimirimana yamaze kwitaba Imana mu gihe uyu muhanuzi avuga ko ariwe uzica Perezida Pierre Nkurunziza.

Itumanaho n’itangazamakuru bikoreshejwe neza birubaka,ariko byakoreshwa nabi bigasenya,ababikoresha murabe maso kuko hari abashobora kubyihishamo ngo bahungabanye umutekano wanyu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd