Nyuma yo gutangaza ko ba Ambasaderi n’abandi badipolomate bavuye mu butumwa mu mahanga, bagiye kujya bakurirwaho imisoro ku modoka baguze, abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kunenga iki cyemezo bavuga ko bibabaje kubona abifite aribo bakurirwaho imisoro, mu gihe abakene bakomeje kwicwa n'inzara ndetse ntibitume batanasora.

 

By Ubwanditsi | Views : 12621 | Kuya 09-21-2016 09:42



Bikurikiye icyemezo cy’inama y’Abaminisitiri iheruka yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena ibigenerwa Abakozi ba Leta n’abahagarariye abaturage, mu rwego rwa Politiki yo kuborohereza kuva no kujya ku kazi.

Iryo teka riteganya ko umudipolomate ugarutse mu gihugu akurirwaho umusoro ku modoka yaguze akanishyurirwa amafaranga yose yo kuyikoresha igihe yangiritse.

Uretse abayobozi bakuru bo mu cyiciro cyo hejuru, iki cyiciro gishya ntikizajya cyemererwa amafaranga abayobozi bagenerwa buri kwezi cyangwa ayo bashoboraga gusubizwa igihe bakoze ingendo ndende z’akazi mu gihugu bifashishije imodoka zabo bwite.

Ubusanzwe inguzanyo yo kugura imodoka yahabwaga abarimo ba Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta, Abanyamabanga bahoraho, Abasenateri, Abadepite, Abameya, Abayobozi bakuru, ba Visi-Meya, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere n’abandi bari ku rwego rumwe.

Ikindi cyiciro cyihariye kirimo abaganga b’inzobere bo mu bitaro bya Leta, abarimu bakuru muri Kaminuza n’amashuri makuru, abagoronome n’abaveterineri b’imirenge, abashinzwe uburezi mu turere n’abagenzuzi b’umurimo mu turere bifashisha moto.

Muri aya mabwiriza mashya icyiciro cyihariye cyiyongereyemo inzego eshatu harimo abadipolomate barangije ubutumwa mu mahanga, abajyanama ba Ambasaderi, abashinzwe ubucuruzi n’abajyanama ba mbere muri za Ambasade. Harimo kandi abajyanama ba kabiri muri za Ambasade n’abanyamabanga.

Izi mpinduka ziribanda ku badipolomate bavuye mu butumwa bw’igihugu n’abakozi ba leta bemerewe inguzanyo y’imodoka kuko igihe cyo guhabwa ibyo bagenerwa na Leta cyiyongereyeho imyaka itatu kikava kuri itanu kikagera ku munani.

Bumwe mu butumwa bw'abaturage kuri icyi cyemezo :

"abakozi bato ntibazwi ibyo bakora ntacyo bimaze, nta kubaha agashahara kabafasha, niba bagiye kujya basora abafite cash bari gukurirwaho imisoro ! c est dommage, ubu specialist adasoze ,,,, umuganga muto we yagakuyehe gusora koko ??? mais c est comme ni ukubyakira gutyo "!

"Koko mubure kugabanya umusoro ku isukari, umuceli cg ikindi cyatuma iyi nzara yagabanuka ,none ngo kugabanya umusoro kuri V8 , Uwabitekereje yagatewe isoni n'icyo cyemezo kuko ntacyo gifasha ngo ubuzima bw'umuturage wo hasi buhinduke"

"Ibyanditswe byera birasohoye : ufite byinshi azongererwa, naho ufite duke natwo azatwamburwa"!

"Na Bibiliya irabivuga,ufite azongererwa,byibarakaza rero.Ejobundi kuri KTRADIO numvise umuturage wo muri Kamonyi atakamba,ngo mu isoko utwaye itungo cg imyaka arayisorera ataragurisha yamara no kuyigurisha uyiguze agasora!Nimubyibaze gusoresha ihene cg inkoko inshuro ebyiri warangiza ugakuriraho ba Nyakubahwa imisoro ku modoka,ukanabishyurira ibyazigenzeho kndi ari izabo?Biteye isoni"!

"iyi nkuru niyo gutera abakene bashavuye agahinda.abagatanze imisoro ngo nabakene bazamuke nibo bayikurirwaho.abakire baragumya bagakira cyaneee,abakene nabo bagakomeza gukena cyaneee.amateka atwereka ko ibi byagiye bigira ingaruka mubihugu byinshi byimirije imbere ubusumbane mubukungu mu baturage.so leta izashishoze neza bitazagwira urwatubyaye.keretse niba ari akayamvugo ngo ufite azongererwa"

"Muraho neza, rwose mbabwire kandi sinzi aho twerekeza. harya ubundi ninde wubaka Igihugu? Ngira ngo ni twese hamwe. Ufite duke bazatumwaka bongerere ufite byinshi. Abaturage bacu bazazamuka gute koko! Middle class, mbega ibibazo twikoreye, imisoro nitwe tuyitanga yose, feeding bariya banini banini, ubu se turi mu biki. Nonehose tugabanye nimisoro kuri middle class, hari abava muri iki cyiciro bakaba abakene nanone kandi benshi, bake gusa nibo bazamuka. Kureba uruhande rumwe ntacyo byunguye Igihugu kabisa, tuzahora tugira abasabiriza. Umukozi wese uhembwa hejuru ya 350,000 Rwf, yarakwiye kugurizwa imodoka yishyura buhoro buhoro nkabandi bose. Nta mukozi nigiti. Turebe cyane abo duhagarariye gusumba uko twireba"

"Aba Bose bakuriweho umusoro ahubwo nibo bagombye kuwutanga kuko abasigaye ndavuga abaturage basabzwe, ababasha kwigurira imodoka baravarika! Ese mu Rwanda ni iki gikorwa ngo na "middle class " group izamuke? Mvuze middle class kuko niyo iki kemezo kerekejeho. Abakene bo bakomeza gukena, nta kundi! Abakire nabo bagakomeza kwigwizaho imitungo. ...well, that's my opinion"!


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd