Ubwo hatorwaga umushinga w’ivugururwa ry’itegekonshinga mu ngoro y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite kuri uyu wa kane,ikoreshwa ry’ijambo Imana ryateje impaka ndende hagati y’abadepite

 

By Muhire Norbert | Views : 14406 | Kuya 10-30-2015 21:57



Kuri uyu wa kane tariki 29 ukwakira 2015,mu ngoro y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite,kudashyira Imana mu irangashingiro ry’itegeko ubwo hatorwaga umushinga wivugururwa ry’itegekonshinga ry’u Rwanda byakuruye impaka ndende hagati y’abadepite. 

                        Abadepite mu nteko y'u Rwanda

Bamwe mu ba depite bashimangiye ko mu mateka y’Abanyarwanda Imana yashyirwaga imbere mu byo bakoraga byose,bityo bakumva ko ikoreshwa ry’ijambo Imana ryaguma gukoreshwa kandi bikazanaragwa abana babo kuko no mu ndahiro rikwiye kugumamo.

Ku rundi ruhande abandi ba depite bavuze ko gukura Imana mu mategeko bidakuraho ubushobozi bwayo no kuba bayemera.

Nyuma y’izi mpaka ndende hagati y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu ngoro y’inteko ishingamategeko y’u Rwanda hafashwe umwanzuro wo kubitorera,abadepite 70 muri 74 bari muri icyi cyumba bemeza ko ikoreshwa ry’ijambo Imana rikurwamo.

Visi Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Uwimanimpaye,yavuze ko mu rwego rwo kwirinda urujijo iki gitekerezo cyo kudashyira Imana muri iri tegeko cyakubahirizwa.

Ku ruhande rw’Abaturage bavuga ko abadepite bahakanye Imana kandi abanyarwanda bo barayemeye kuva kera,bakayemera nk’Imana isumba byose.

Musenyeri Simaragide Mbonyintege yavuze ko abanyarwanda mu Rwanda bose bemera Imana ko mu mategeko yabo iyo bijyamo bitari kuba ari bibi kuko amadini n’amatorero yose mu Rwanda ahurira mu kwemera imana imwe rukumbi.

                  Musenyeri Simaragide Mbonyintege



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd