Mu gikorwa cy’abakozi ba BDF bakorera i Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016, cyo gutanga amaraso ku barwayi bashobora kuyakenera,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso cyatangaje  ko 80% by’abarwayi bakenera amaraso bayabona ku buryo buhagije, mu gihe 20% basigaye basaranganywa asigaye kandi ko nta ngaruka bigira .

 

By Habineza Gabriel | Views : 13986 | Kuya 03-19-2016 07:48



Mukamazimpaka Alexia aganira n'itangazamakuru

Umukozi muri serivisi ishinzwe gushaka amaraso yo guha abarwayi, Mukamazimpaka Alexia yavuze ko   hari ibigo bimwe na bimwe usanga bitorohereza abakozi babyo  bafite ubushake bwo gutanga amaraso  sibyo gusa ngo  no kubabona usanga bigoranye kuko hari naho  ubanza kwandika ubisaba  bityo  ukaba  ugomba gutegereza igisubizo.

Yagize ati ″Mu bigo hirya no hino, hari n’aho ushobora gukomanga waka amaraso bagatinda kugusubiza, mu gihe umurwayi uyakeneye we adashobora gutegereza. N’iyo bagusubije hari ubwo bisaba gukura abakozi aho bakorera bakajyanwa ahandi, bitewe nuko aho bari bidashoboka ko hatangirwa amaraso.

Umuyobozi mukuru wa BDF, Innocent Bulindi atanga amaraso 

Mukamazimpaka Alexia yashimiye abakozi ba BDF kuba bigomwe umwanya wo gutanga amaraso, asaba abakoresha kujya barekura abakozi bifuza kuyatanga, kandi buri wese nibura akabikora rimwe mu mezi abiri, mu rwego rwo kugoboka abarwayi bayakeneye.

Umukozi  mu Ishami rishinzwe gushaka amasoko n’abakiliya muri BDFn,Jabo Landry  aganira n'itangazamakuru yavuze  ko batekereje gutanga amaraso, bagamije kugoboka abarwayi bayakenera kuko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima.

Ati ″Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima kubayakeneye, hatagize umuntu witanga ntabwo yaboneka, kandi natwe dushobora kuyakenera bitewe n’uburwayi.”

Jabo Landry  aganira n'itangazamakuru

Kareba Diane umwe mu  bakozi ba BDF batanze amaraso , yabwiye itangazamakuru  ko atabikoze abihatiwe ko ahubwo byamuvuye ku mutima agamije gufasha abayakeneye.

Diane Kareba  aganira n'itangazamakuru

Abakozi ba BDF  bagaragazaga ko  bishimiye iki gikorwa

.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd