Nyuma y’uko ku wa Mbere taliki  19 Ukwakira ,2015 Ishyaka riharanira Demokarasi n'ibidukikije (Green Party) ritangaje ko Abadepite bakoreshaje amafaranga ya Leta  bakangurira abaturage gushigikira Manda ya 3 ya Perezida Kagame ndetse rigasaba ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yariha ingengo y’imari rizakoresha rishishikariza abanyarwanda  kwamagana Ko Itegeko Nshinga rihindurwa, iyi Komisiyo yarikuriye inzira ku murima  ivuga  ko itazaritera inkunga ndetse yemeza ko ibyo ryatangaje ari ibinyoma.

 

By Ubwanditsi | Views : 22281 | Kuya 10-22-2015 11:57



Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , Charles Munyaneza yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) dukesha iyi nkuru  yavuze ko gutera inkunga  imitwe ya Politiki atari inshingano z'iyi Komisiyo  ati«Sinzi aho aya makuru bayakuye,buri wese azi uko byagenze .Mbere yabanjye kubaho ubusabe bw’abaturage.Icyo Inteko ishinga amategeko yakoze ni ukujya kugaira n’abaturage igendeye ku bikubiye mu busabe bwabo.Bityo  niba bavuga ibyo , ndatekereza ko atari  ukuri »

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , Charles Munyaneza

Green Partyikaba yarasabaga Komisiyo y’Amatora kuyitera  inkunga mu gihe hatangazwa Kamarampaka  nayo igatangira gushishikariza abanyarwanda kwanga ko Itegeko Nshinga  rya Repubulika y’u Rwanda rihindurwa nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’iri Shyaka,Dr Habineza Frank  ku wa gatandatu w’icyumweru gishije mu Kiganiro n’abanyamakuru.

Dr.Habineza Frank mu Kiganiro n'abanyamakuru ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd