Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 12 Uwakira,2015  nibwo Abadepite 75 bagize Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda bateraniye mu Ngoro  y’Inteko Ishinga Amategeko maze  bemeza ko ingigo  y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  igena umubare ntarengwa wa manda za  Perezida yavugururwa  maze  akaba yemerewe kwiyamamariza manda zose ashaka.

 

By Ubwanditsi | Views : 14238 | Kuya 10-12-2015 16:38



Visi Perezida  w’Inteko Ishinga Amategeko  w’Umutwe w’Abadepite Uwimpanimpaye Jeanne d’Arc, , yavuze ko ingingo y’101 yafunguwe nk’uko imbaga y’abaturage yabisabye.

Jeanne d’Arc Gakuba yagize ati "Uyu mushinga w’ivugururwa wahaye agaciro gakwiye ibyifuzo by’Abanyarwanda ku byerekeye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, havanwamo umubare wa manda. Ibyifuzo by’abaturage hafi ya bose bahuza ni uko ingingo 101 yavugururwa hagakurwamo umubare wa manda ya Perezida wa Repubulika.

Hon .Uwimanimpaye Jeanne d’Arc  akaba yashimangiye ko ubutegetsi butangwa n’abaturage, abaturage bazajya batora Perezida nyuma y’imyaka irindwi buri wese yongere yiyamamaze bamutore cyangwa ntibamutore.

Hon.Uwimanimpaye kandi yagaragajeuko  iyi ngingo y’101 yanditswe nyuma yo kuvugururwa  aho igira iti "Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorerwa izindi manda.”

Ubusanzwe ingingo ya 101 yateganyaga ko Umukuru w’Igihugu atorerwa manda y’imyaka irindwi, yashoboraga kongera gutorerwa inshuro imwe.

Abadepite bakaba bemeje ko  iyi ngingo y’101  n’inzindi ziri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivugururwa nyuma y’uko  bisabwa n’abaturage  aho basabaga ko ivugururwa bityo Perezida Kagame akaba yakwemererwa kwiyamamariza manda ya 3.

Nyuma y’inozwa ry’uyu mushinga ukaba uzajyanwa mu matira ya Kamarampaka  aho abaturage aribo bazaba bafite  ububasha bwo gutora oya cyangwa yego.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd