Evode Imena wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, afunzwe  akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyemezo yagiye afata mu gihe yari akiri muri Guverinoma y’u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 5145 | Kuya 01-30-2017 09:27



Kuya 26 Gashyantare 2013, nibwo Evode Imena wari ufite imyaka 28 yarahiriye kuba umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri minisiteri y’ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere. 

Evode Imena yavuye muri Guverinoma mu mpinduka zo mu Ukwakira 2016

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Evode Imana kuwa gatanu tariki ya 27 mutarama 2017, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 mutarama 2017, nibwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theo Badege yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo wahoze ari umunyamabanga wa leta afunzwe kubera ibimenyetso byaragagajwe n’iperereza ry’ibanze ku byemezo bimwe yafashe akiri mu kazi yahoze akora, harimo ibimenyetso biganisha ku itonesha n’itangwa ry’ibyangombwa mu buryo budakwiye, amakosa afitanye isano n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theo Badege yemeje ifungwa rya Evode Imena

Evode Imena yatawe muri yombi hamwe n’abandi babiri bakoranaga, bose bakaba bafunzwe bazira ibyaha bakoreye mu kazi, andi makuru Polisi ikazayatangaza nyuma y’iperereza.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd