Ikipe ya rayon sport yamaze gushyikiriza ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda urutonde rw'abakinnyi 30 izifashisha mu mikino ya CAF, rugaragaraho Rwatubyaye Abdul waburiwe irengero, Nizigiyimana Kalim Makenze na Sibomana Abouba bagifite amasezerano n'ikipe ya Glomaria yo muri Kenya.

 

By Muhire Norbert | Views : 17073 | Kuya 01-05-2017 14:13



Rwatubyaye Abdul :

Ahagana mu mpera z’umwaka ushize, Rwatubyaye Abdul yagiranye amasezerano y’imyaka 2 n’ikipe ya Rayon Sport ahabwa umwambaro w’iyi kipe uriho nimero 15, ubuyobozi bwayo butangariza ibitangazamakuru ko uyu mukinnyi bamaze kumvikana, byarangiye yabaye uwabo.

Ku ruhande rwa APR FC yaturukagamo, aya makuru bayamaganiye kure, bavuga ko Abdul bamugurishije muri Slovakia, ibyo gusinyira Rayon Sport batabizi.

Abayobozi ba Rayon Sports bavuze ko baguze Abdul bagendeye ko uyu mukinnyi nta masezerano yari afite muri APR FC babizi neza.

Impaka zakomeje kuba ndende, ikibazo gishyikirizwa Ferwafa, yemeza ko Rwatubyaye ari umukinnyi wa rayon sport ariko igomba gutanga indezo.

Bamwe mu bakinnyi bo muri APR FC bakinanaga na Rwatubyaye batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara bavuze ko nta masezerano yari agifite mu iyi kipe bongeraho ko yayakorewe nyuma yo kuvuka iki kibazo.

Magingo aya, uyu musore nta mukino n’umwe yakiniye iyi kipe ahubwo yahise aburirwa irengero.

Nizigiyimana Kalim Makenze :

Uyu musore umaze igihe kigera ku byumweru 3 mu Rwanda ari mu kiruhuko, muri iki gihe akaba yakoraga imyitozo mu ikipe ya rayon sport ndetse akayikinira imikino ya gishuti byatumye benshi bibwira ko yamaze kugaruka mu iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza dore ko yayifashije gutwara igikombe cya shampiyona 2013.

Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 04 Mutarama 2017, uyu musore yuriye indege asubira mu gihugu cya Kenya ahamagawe n'ikipe ya Glomaria asanzwe agifitiye amasezerano.

Mu kiganiro kigufi Makenze yagiranye n'umurashi.rw mbere yo kurira indege kuya 04 Mutarama, yagize ati:

" bampamagaye mu ikipe yange ya Glomaria bansaba ko nagaruka byihuse, ibijyanye n'ibiganiro turi bugirane mwabimenya mu minsi iri imbere".

Makenze atanzwe ku rutonde na rayon sport mu gihe amasezerano n’ikipe ya Glomaria azarangira kuya 17 Mutarama 2017.

Sibomana Abouba :

Mugitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 03 Mutarama 2017, amakuru yabyutse acicikana avuga ko Nizigiyimana kalim Makenzi na Sibomana Abouba bamaze kongera amasezerano mashyashya mu ikipe ya rayon sport.

Ahagana isa mbiri n'igice za mugitondo cyo kuwa kabiri, ubwo bari mu myitozo y'ikipe ya rayon sport, Sibomana Abouba yagiranye ikiganiro kigufi n'umurashi.rw asobanura ibijyanye n'aya makuru yabavugwagaho.

Abouba :

"mu byukuri Rayon sport nayigiriyemo ibihe byiza byinshi, ni nayo mpanvu iyo ndi hano nisanzura nkayikoreramo imyitozo, kubijyanye nuko naba nayisinyemo amasezerano mashyashya byo ntibirakunda, turavugana kandi ibiganiro birakomeje, amasezerano na Golomaria azarangira kuri 17/01 n'ubu tuvugana nicaranye ticket y'indege tariki 07 tuzasubira yo kuko nabo turavugana, ubwo tuzareba ahari inyungu niho tuzaha amahirwe". 

      Rwatubyaye,Makenze na Abouba bateje urujijo ku rutonde rwa rayon sport muri CAF


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd