Haba ku maradiyo, amateleviziyo ndetse no mu binyamakuru byandika, imyamamarize y’ibikorwa by’ ubucuruzi iracyari hasi cyane mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu.

 

By Ukuri Dido | Views : 16149 | Kuya 11-17-2015 12:45




Hari impamvu esheshatu z’ingenzi zagaragajwe n’abacuruzi baganiriye n’Ikinyamakuru Umurashi.rw:

Abacuruzi benshi ntibaracengerwa n’umuco wo kwamamaza

Abacuruzi benshi mu Rwanda ntibaracengerwa n’umuco wo kwamamza ibikorwa byabo. Iyo uganiriye nabo bakubwira ko hamamaza abakire ngo bafite n’ayo gutera inyoni. Ngo ibicuruzwa byabo birazwi, ushaka kubigura abasanga aho bari, utahazi akabaririza kugeza ahamenye. Aha nkaba nakongeraho ko ahubwo akenshi nta dushya bagira two kugeza ku bandi usanga ibyo bakamamaje biba bizwi hirya no hino.

Gutinya ipiganwa ku masoko

Ikindi gituma abanyarwanda batitabira kwamamaza ibikorwa byabo ngo bimenyekane cyane, ni uko bakunze guhisha. Uko guhisha kukaba guterwa n’uko akenshi badashaka ko abandi babigana bakabakura ku isoko. Bigaragara rero ko ikintu cy’ipiganwa kitari cyabacengeramo.

Ibiciro byo kwamamaza birahanitse cyane

Impamvu ya gatatu ituma kwamamaza mu bitangazamakuru bititabirwa ni ibiciro bihanitse cyane. Nubwo bigaragara ko ibitangazamakuru byiyongereye muri iki gihe, kubyamamazamo biracyari hasi. Abenshi bavuga ko biterwa n’ibiciro byo kwamamaza biri hejuru.

Ubundi kwamamaza bihenda iyo igitangazamakuru gifite umwanya muto wo kwamamazamo bitewe n’uko umwanya munini uba watwawe n’inkuru zikenewe n’ababikurikira. Ntibyumvikana rero ukuntu ibinyamakuru bihitamo gutambutsa imiziki ku bwinshi kugeza n’aho irambirana, nyamara bagahenda kwamamaza bigeze hariya.

Kutamenya gucagura ibinyamakuru byo kwamamazamo

Abacurui bamwe bemeza ko gucagura ikinyamakuru cyageza ubutumwa bwabo kubo bifuza kubugezaho bibagora cyane. Ibyo bigaterwa nuko nta nkuru zijya zikorwa zigaragaza uko ibinyamakuru byitabirwa kwumvwa cyangwa gusomwa, yemwe ndetse akaba nta n’amasosiyeti azwi mu Rwanda yiyemeje kwamamaza ngo abagezeho ayo makuru maze abagire n’inama z’uko bamamaza.

Ntibamenya inyungu bakuye mu kwamamaza

Abenshi mu bacuruzi ndetse n’abandi baba barigeze kwamamaza, bavuga ko bamamaje mu bitangazamakuru, ariko uretse gupimisha ijisho, akaba nta buryo bwa gihanga bakoresha ngo bamenye inyungu bakuye muri uko kwamamaza. Bityo rero kwamamaza ugasanga babikora kubera ko ngo gusa hari igikorwa gishya bashaka kunenyekanisha, cyangwa se ko hari ingengo y’imari yateganyirijwe kwamamaza.

Gutinya kwigaragaza kubera imisoro

Abanyabikorwa bamwe na bamwe bagaragje ko banga kwiyerekana ku matereviziyo cyangwa ibindi bitangazamakuru ku mpamvu zo kwanga ko abashinzwe gusoresha bamenya ko ibyo bakora byinjiza amafaranga menshi nyuma bakabasoresha.

Biragaragara rero ko imbogamizi nyamukuru ituma abacuruzi batitabira kwamamaza ari ibiciro bihanitse cyane. Ibiciro bigabanyijwe abamamaza babyitabira bityo n’umuco wo kwamamaza ukaza mu bacuruzi b’abanyarwanda. Iyo witegereje uko mu bihugu duturanye bamamaza mu bitangazamakuru usanga twarasigaye inyuma mu kwamamaza. N’ababikora usanga basa n’abigana ibikorerwa muri ibyo bihugu kuko nta mwimerere ubasangana mu kwamamaza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd