Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki ya 03 Gicurasi, Diane Shima Rwigara yatangaje kumugaragaro ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu Rwanda muri kanama uyu mwaka wa 2017, yaboneyeho kugaragaza imigabo n’imigambi ye, maze asaba komisiyo y’igihugu y’amatora gutanga amahirwe angana kubakandida.

 

By Ubwanditsi | Views : 11907 | Kuya 05-04-2017 16:58



Diane Shima Rwigara yatangiye kumvikana cyane mu itangazamakuru nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, Rwigara Assinapol wazize impanuka kuya 4 Gashyantare 2015, maze umuryango we ntiwavuga rumwe iby’urupfu rwe n’inzego z’umutekano.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017 I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, cyari kigamije kutangaza kumugaragaro ko azatanga kandidatire mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu no kwerekana imigabo n’imigambi ye, Diane Shima Rwigara yabajijwe niba atagiye kubikora kubera urupfu rwa se, maze asubiza muri aya magambo :

Oya, simbikora kubera urupfu rwa Data, singe munyarwanda ngenyine urengana, abanyarwanda nta mutekano bafite baraburirwa irengero ndetse bakanicwa, akarengane ni kose, ubukene, ndetse benshi baricwa n’inzara, nta ruvugiro abanyarwanda dufite, Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye niyemeza kwiyamamariza kuyobora igihugu cyacu kuko ndumwe mu banyarwanda bafite ubushake n’ubushobozi bwo guhindura imiyoborere kandi mfite intego yo kuzatsinda amatora muri kanama uyu mwaka”.

Mu kiganiro cyamaze igihe kigera ku isaha, Diane Shima Rwigara yagaragaje imigabo n’imigambi ye mu ngingo zigera kuri 3 agira ati :

“ 1. Nzashyiraho Politiki idaheza, iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ishingiye cyane cyane mu bitekerezo biturutse mu baturage bigamije kubaka.

2. Ubukungu buzashingira mu gutanga amahirwe angana kuri buri wese, buri mwenegihugu abigizemo uruhare, hazabaho ubwisanzure mu gukora no kubona amasoko.

3. Imibereho izashingira ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese”. 

Asoza ikiganiro, Diane Rwigara yasabye komisiyo y’igihugu y’amatora kutabogama igaha amahirwe angana buri wese ushaka gutanga kandidatire ye, abanyarwanda akaba aribo bihitiramo ibibareye.

Mu Rwanda, amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 03 n’iya 04 kanama 2017, Diane Shima Rwigara aje ku mwanya wa 6 mu bazatanga kandidatire, nyuma ya Perezida Paul Kagame wabisabwe n’abaturage, Dr. Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party, Padiri Nahimana Thomas uba mu bufaransa, Philippe Mpayimana nawe wavuye mu bufaransa akaza mu Rwanda, na Jean Daniel Mbanda uba muri Canada.

Niteguye gutsinda amatora ya Perezida wa repubulika y'u Rwanda :" Diane Shima Rwigara"


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd