Nyuma yo kunganyiriza I Huye kwa rayon sport na Mukura vs, APR FC igatsindira kiyovu I Nyamirambo, izi kipe zombi nizo zahise ziyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere, naho Kambale Salita Gentil akaba ariwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7602 | Kuya 12-19-2016 10:17



Umukino wabereye I Huye mu majyepfo y’u Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 16 ukuboza 2016, hagati ya rayon sport na Mukura vs ukarangira banganyije 1-1, wahesheje amahirwe APR FC yo kunganya na rayon sport, amanota 23/23, nyuma y’uko kuri icyi cyumweru tariki ya 18 ukuboza 2016, APR FC yatsinze Kiyovu sport igitego 1-0.

Nubwo izi kipe zinganya amanota, rayon sport niyo iyoboye bitewe n’ikinyuranyo cy’ibitego bigera kuri 6 irusha APR FC.

Umusore ukomoka mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Kambale Salita Genti ukinira ikipe ya Etincelle niwe uyoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka, nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere.

Kambale afite ibitego 7, anganya na Usengimana Danny wa Police FC nawe ufite 7, bagakurikirwa na Nahimana Shassir wa rayon sport ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. 

Kambale Salita Gentil wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda niwe wanegukanye igikombe cy’umukinnyi w’ukwezi kwa cumi na kumwe gitangwa n’umuseke LTD, yashyikirijwe kuwa gatandatu tariki ya 17 ukuboza mbere y'umukino wahuje Etincelle na Police FC, akaba yari ahanganye n’umunyarwanda Usengimana Danny wa Police FC, myugariro wa Espoir fc  na Ndayishimiye Jean Eric Bakame wa Rayon sport. 

           Kambale Salita Gentil


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd