Nubwo ikipe ya rayon sport mu mpera z’icyumweru yanganyije na Etincelle, iracyayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere nyuma y’umunsi wa 13.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7707 | Kuya 01-16-2017 09:03



Rayon sport ikomeje kuyobora urutonde, ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 yanganyije na Etincelle 0 – 0, umukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo. 

Uyu mukino wabanjirijwe no gutanga igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi witwaye neza, cyegukanwa n’umukinnyi wa rayon sport Nahimana Shassir ku nshuro ye ya 2, nyuma yo kugitwara mu kwezi k’ukwakira n’ukuboza 2016.

Nahimana Shassir umukinnyi w'ukwezi k'Ukuboza.

Nyuma y’uyu mukino, abatoza bombi bagize ibyo batangariza itangazamakuru.

Masudi Juma, umutoza w’ikipe ya rayon sport: 

Umutoza wese uje gukina na Rayon sport arayitegura ndetse akabona n’imfashanyo z’abamufasha, bakomereze aho bazitange no ku zindi kipe bareke kuziha uje gukina na rayon sport gusa, kuko uza gukanira Rayon sport gusa wakina na Pepinieri idafite inota na rimwe ikagutsinda”. 

           Masudi Juma umutoza wa rayon sport 

Uyu mukino wagarayemo gukekanaho amarozi, aho umunyezamu wa Etincelles; Rukundo Protegene yavuye mu izamu avuga ko umwana utoragura imipira yamwibiye gants (glooves) za kabiri, ndetse izi zaje kugarurwa nyuma yaho umukino uhagaze iminota isaga irindwi ndetse abatoza ba Etincelles basaba abakinnyi babo gusubira mu kibuga.

Masudi yakomeje avuga ati :

Ni gute umuzamu akuramo Ga akajugunya akamara iminota igera kuri 20 ateza imvururu yanze gukina hanyuma wajya kongera ukongeraho iminota 5 ? Njyewe nigisha umupira sinigisha kureba ibiri muri Ga cyangwa amarozi, kuri ngewe nari mpugijwe no kubwira abasore bange kwataka, bagerageje gutinza umukino bikabije”.

Ruremesha Antoine umutoza wa Etincelle yagize ati:

Nishimiye kunganya uyu mukino, twaje twakaniye bitewe nuko twari tumaze igihe tutitwara neza, niyo mpamvu twaje tudashaka gutakaza, gahunda yari iyo gutinyuka rayon tukayataka ntitwemere ko idusanga mu izamu ryacu”.

      Ruremesha Antoine umutoza wa Etincelle

Abakinnyi ba Etencelle bahoze muri rayon barimo Cedric Mugenzi na Kambale sarita bari mubagoye ubwugarizi bwa rayon sport cyane nubwo batatsinze.

Uko umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda wagenze :

Kuwa gatanu tariki ya 13/1/2016

  • Marines Fc 0 – 2  APR FC  Umuganda (15.30)

Kuwa gatandatu tariki ya 14/1/2016

  • As Kigali 1 – 2  Kiyovu  Kigali Stadium (15.30)
  • Sunrise Fc 0 – 0  Mukura Vs  Kicukiro (15.30)
  • Pepiniere 1 – 2  Bugesera Ruyenzi (15.30)
  • Espoir 0 – 0 Police Rusizi (15.30)

Ku cyumweru tariki ya 15/1/2016

  • Rayon Sports 0 – 0  Etincelles Kigali Stadium (15.30)
  • Musanze  2 – 0  Gicumbi Fc Nyakinama (15.30)
  • Kirehe  1 – 2  Amagaju Fc Kirehe (15.30)

Rayon sport niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru icyiciro cya mbere n’amanota 33 igakurikirwa na APR FC n’amanota 30.

    Abasifuzi banenzwe kongeraho iminota mike umukino wahagaze umwanya munini

                            Ku mpande zombi umukino witabiriwe n'iyonka


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd