Mu kiganiro kirambuye Ruremesha Emmanuel, umutoza w'ikipe ya Etincelle y'i Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda yagiranye n'umurashi.rw kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 mutarama 2017, yavuze ko nta gikozwe muri ruhago, amarozi afata intera.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7266 | Kuya 01-17-2017 16:45



Ku cyumweru tariki ya 15 mutarama 2017, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wa shampiyona y'u Rwanda umupira w'amaguru icyiciro cya mbere hagati ya rayon sport na Etincelle, umukino warangiye ari 0 - 0.

Uyu mukino wagarayemo gukekanaho amarozi, aho umunyezamu wa Etincelles; Rukundo Protegene yavuye mu izamu avuga ko umwana utoragura imipira yamwibiye gants (glooves) za kabiri, azishyira umugabo witwa Abuba wari wicaye iruhande rw'urwambariro, bituma yanga gukina, kugeza ubwo komiseri w'umukino azigaruje,  umukino wahagaze iminota isaga icumi ndetse abatoza ba Etincelles basaba abakinnyi babo gusubira mu kibuga.

Nyuma y'iminsi 2, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17, umutoza wa Etincelle Ruremesha Emmanuel yaganiriye n'umurashi.rw agaruka kuri iki kibazo cy'amarozi, aho yavuze ko nta gikozwe, amarozi muri ruhago aza gufata intera.

Umutoza Ruremesha Emanuel :

" Nta gikozwe, iby'amarozi muri Ruhago nyarwanda birafata indi ntera, usibye imvururu zabaye ku mukino duheruka na rayon sport bitewe n'umuzamu wacu wibwe ga n'umwana utoragura imipira, mbere y'ibi bya Ga z'umuzamu hari abandi bantu bagaragaye basuka puderi mu kibuga ndetse bananyara mu mazamu, turasaba ababishinzwe ko babyitaho kuko abana benshi bari gushorwa muri ibi bintu, i Huye kuri Mukura na Rayon sport naho hagaragayemo abana bakoreshejwe mu bivugwa nk'amarozi, Rayon sport vs Entencelle, umwana yatumwe gutwara ga hakekwa amarozi, twabyumvise kuri Mukura vs Gicumbi I Gicumbi, none aba bana bazakura bagana hehe mu gihe bashishikarizwa ko ikiri mu izamu ari uburozi"!

Ruremesha akomeza agira ati:

" K'umukino wa Marine fc vs APR fc naho havuzwemo amarozi ndetse marine ikaba yamaze gutumizwa gusobanura ibyayo marozi muri Ferwafa, Mukura fc vs Bugesera Fc inyamata naho amarozi yaravuzwe, APR Fc vs Espoir fc Irusizi naho havuzwe amarozi ndetse APR yanga kujya murwambariro yateguriwe iguma mu kibuga hagati. Rayon sport vs Mukura ihuye niyo yabaye imbarutso y'amarozi ubu yafashe indi ntera muri shampiyona y'u Rwanda".

Ruremesha ahamya ko we nta marozi ikipe ye ikoresha kandi akaba asaba ababishinzwe kureba ayo marozi kandi abo bigaragayeho bagahanwa, agakomeza asaba abazana abana batoragura imipira ko nabo bakwiye kubaha amabwiriza yo kutajya mu kibuga kuko akazi kabo nakinyuma y'ikibuga .

Kuruhande rwa Ferwafa itangaza ko igihe raporo y'abasifuzi itangwa buri wa mbere w'icyumweru igaragaje ko hari amarozi yagaragaye, ngo ikipe izajya iba yabikoresheje amategeko azajya akurikizwa kuko basanga ari ikintu batakomeza kwihanganira.

              Umutoza wa Etincelle Ruremesha Emmanuel


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd