Mugabo Gaby wahoze akinira ikipe ya Polisi FC ikaza kumusezerera mu ibaruwa yamwandikiye muri uku kwezi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 ukuboza 2016 ahagana isa cyenda z'igicamunsi, amaze gushyira umukono ku masezerano y'imyaka 2 n'ikipe ya rayon sport.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7455 | Kuya 12-20-2016 13:58



Mugabo Gaby wari usanzwe ari umukinyi wa Police FC, yayikiniye umukino umwe wa shampiyona y'u Rwanda ufungura ubwo bakinaga n'ikipe ya Rayon sport ikabatsinda ibitego 3-0.
Muri uku kwezi k'ukuboza 2016, Mugabo Gaby na bagenzi be barimo Turatsinze Heritier na Muganza Isac , bahawe impapuro zibasezerera bahawe n'umutoza Seninga abashinja imyitwarire mibi, bityo bakaba bari batakiri abakinnyi ba Police FC.

Rayon sport ikibimenya yahise yegera Mugabo Gaby itangira kugirana ibiganiro nawe none kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 ukuboza 2016 isa cyenda z'igicamunsi (15h00) bakaba bamaze gusinyana amasezerano yo kuzakinira iyi kipe igihe kigera ku myaka 2.

Mugabo Gaby asinye amasezerano anahabwa umwambaro wa rayon sport

Ku murongo wa telefoni, Perezida w'ikipe ya rayon sport Gacinya Deny, yatangaje ko Mugabo Gaby, bamusinyishije imyaka 2, ko ari umukinnyi wa Rayon sport.

Mugabo Gaby akina nka myugariro, akaba aguzwe ngo azibe icyuho cy'imvune z'aba myugariro bavunitse harimo Tierry na Senyange Yvan ugomba kujya muri Maroc kubagirwayo, na Ange Mutsinzi nawe wavunitse.

            Mugabo Gaby


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd