Nyuma yaho bigaragarijwe ko mu karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe ariho hafite imibare iri hejuru y’abafite ubumuga,umuryango utegamiye kuri Leta VSO ugiye kuhafungura ibigo bibiri bizajya byita ku bafite ubumuga.

 

By Muhire Norbert | Views : 14847 | Kuya 11-25-2015 07:23



Ibi bigo bibiri bigiye gufungurwa ku mugaragaro mu ntara y’amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bizaba bifite inshingano zo gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga no kubaha ubufasha mu burezi budaheza no guhindura imyumvire ku bafite ubumuga mu bantu.

Nkuko bishimangirwa na Bwana Antoine Niyitegeka ushinzwe umushinga w’uburezi budaheza ku bana bafite ibibazo byihariye by’ubumuga mu muryango VSO avuga ko bazita cyane ku bibazo by’abana bafite ubumuga bwo kutabona,kutumva,ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe.

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 ugushyingo 2015,nibwo hatangizwa kumugaragaro ikigo cya Nyamagabe,ikigo cya Nyaruguru kikazafungura ku mugaragaro tariki ya 03 ukuboza 2015.

Umuryango VSO usanzwe utera inkunga Leta y’u Rwanda mu bikorwa bijyanye n’imiyoborere,ubuhinzi,ubuzima n’uburezi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd