Mu gihe kitarenze iminsi 7, mu banyamabanga nshingwabikorwa bayobora imirenge igize u Rwanda uko ari 416, abagera ku 10 bavuye ku mirimo yabo. 4 ni abo mu karere ka Nyarugenge, 2 Kicukiro, 2 Musanze na 2 bo mu karere ka Nyamagabe.

 

By Muhire Norbert | Views : 17094 | Kuya 10-21-2016 14:07



Nyarugenge :

1.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya, Dusabumuremyi Innocent

2.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamirambo, Semitari Alexis

3.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rwezamenyo, Mutarugira Dieudonné 

4.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mageragere, Bimenyimana Audace 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yabwiye itangazamakuru ko aba bayobozi basezeye ku mirimo ku mpamvu zabo bwite.

Ibaruwa ya Dusabumuremyi Innocent, Iya Bimenyimana Audace n'Iya Mutarugira Dieudonné zagejejwe ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ku itariki ya 20 Ukwakira 2016 mu gihe Iya Semitari Alexis yayihagejeje kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukwakira 2016.

Kicukiro : 

5.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gahanga, Kaboyi Jean Bosco 

6.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Niboyi, Mukiza Alfred 

Kuwa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016 nibwo Gitifu w'umurenge wa Gahanga, Kaboyi Jean Bosco yeguye nyuma y'uwa Niboyi, Mukiza Alfred.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro , Dr Nyirahabimana Jeanne, yemereye itangazamakuru ko aba banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bamushyikirije amabaruwa y’ubwegure bwabo, ndetse bafashe icyemezo ku mpamvu zabo bwite.

Musanze :

7.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Musanze, Mimi Justin  

8.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Shingiro, Iyakaremye Aimable

Umuyobozi w’Agateganyo w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukwakira 2016, ko Amabaruwa asaba kwegura kw'aba banyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bayakiriye kuwa kane tariki ya 20 ukwakira 2016, bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Nyamagabe : 

9.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mugano, Utazirubanda Francois Xavier 

10.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Buruhukiro, Manirarora Paul

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre yavuze ko Utazirubanda Francois Xavier yeguye ku mpamvu ze bwite, akabashyikiriza ibaruwa tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Gitif w'aka karere, Nshimiyimana akomeza avuga ko kuri Manirarora Paul, hataramenyekana icyatumye yegura.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd