Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017, Ubwo yatangazaga ko yamaze gutanga amasoko y’ibikoresho bizakenerwa mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, komisiyo y'igihugu y'amatora yanenze inzego zihagarariye abafite ubumuga kutamenya imibare nyayo y'abafite ubumuga, ibyiciro barimo n'aho baherereye. 

 

By Ubwanditsi | Views : 4158 | Kuya 01-13-2017 13:43



Cyizere Oswald ukorera Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, yamenyesheje komisiyo y'igihugu y'amatora ko hakenewe uburyo bwihariye buzafasha abafite ubumuga mu matora, harimo nk’abatabona ngo bazakoreshe inyandiko za ‘brailles’ nk’uko gahunda z’amatora zigaragara ku nyandiko zajya zikorwa mu buryo nabo babasha kuzisoma, naho abatumva bagahabwa abasemuzi b’amarenga. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko hakiri imbogamizi muri uru rwego rw’abafite ubumuga, cyane ko nk’urwego rureberera abafite ubumuga narwo ubwarwo rutazi aho abakeneye izo serivisi baherereye. 

Munyaneza yagize ati : 

"Nk’ubu dufite imbogamizi nta nubwo tuzi n’imibare nyayo y’abo bantu, ejo bundi twavuganaga n’urwego rwabo, baracyagendera ku ibarura ryo mu 2012, n’ibyavuye ejo bundi mu gushyira abantu mu byiciro, na byo bidafatika neza. Uretse n’ibyo ntabwo tuzi utabona ariko ushobora gukoresha ziriya mpapuro mwavuze".

Yakomeje avuga ko iyo mbogamizi iri no mu batumva, batanabona, kuko hatazwi ngo mu karere aka n’aka barangana gutya, ngo hategurwe abasemura.

Munyaneza yavuze ko mu gukora lisiti y’itora hari uburyo iyi komisiyo yashyizeho bwo kwifashisha ‘code’ ngo hamenyekane abafite ubumuga, ngo bazabashe gufashwa, asaba ubufatanye ngo abo bose bamenyekane, ubumuga bafite n’uko bafashwa.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 3 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu mahanga no kuya 4 Kanama 2017 ku banyarwanda bari mu gihugu. 

Iyi komisiyo kandi yiyemeje gukomeza gufatanya n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu gufasha abantu kuzibona, kugira ngo bazoroherwe mu gutora. 

Inzego zitandukanye zasabye ko Komisiyo y’amatora ko ishyiraho inyandiko nyinshi zajya zifashishwa mu gutanga ubutumwa ku matora, bukanyuzwa mu bikorwa bitandukanye birimo imikino ikomeye, amarushanwa n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Imibare ya komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko abazatora bagera muri miliyobi 6.9, barimo abagore 54% n’urubyiruko 59%, bose barimo miliyoni 1.7 bazaba bagiye gutora bwa mbere.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd