Kuri uyu wa kabiri,imikino y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (Chan) irakomeza ku munsi wayo wa 4,imikino 2 akaba ariyo itegerejwe kuri uyu munsi,aho kuri stade ya Rubavu Zimbabwe ihura na Zambia naho Mali igahura na Uganda.

 

By Muhire Norbert | Views : 16569 | Kuya 01-18-2016 11:41



Isa cyenda z’igicamunsi (15h00)nibwo ruba rwambikanye hagati ya Zimbabwe na Zambia,undi mukino ukaza guhuza Mali na Uganda isa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00),amakipe yose ari mu itsinda D.

             Stade ya Rubavu,ahabera imikino y'umunsi wa 4 wa Chan mu Rwanda

Mu mikino yamaze kuba,mu Itsinda A:

Ku ikubitiro mu mukino wo gufungura iri rushanwa,amavubi y’u Rwanda yatsinze inzovu za Cote d’Ivoire igitego 1 – 0.

Undi mukino nawo wo muri iri tsinda,Gabon yanganyije na Morocco 0 – 0.

Mu itsinda B:

DRC yanyagiye Ethiopia ibitego 3 – 0.

Naho Cameruni itsinda Angola igitego 1 – 0.

Mu itsinda C :

Tunisia na Guinea byanganyije 2 - 2.
Nigeria yihererana Niger iyinyagira 4 - 0.

Iri rushanwa rya Chan riri kubera mu Rwanda ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016,rikaba rizasozwa tariki ya 07 Gashyantare 2016.

               Perezida w'u Rwanda Paul Kagame atangiza imikino ya Chan mu Rwanda



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd