Ikipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda ya rayon sport niyo yashoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 15, aho APR Fc yari iyiri imbere inganyirije.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 4515 | Kuya 01-29-2017 15:46



Ku wa Gatandatu tariki ya 28 mutarama 2017, APR FC yerekeje mu Bugesera gukina n’iyi kipe itozwa n’uwahoze atoza iyi kipe wanayihesheje shampiyona mu 2014, Mashami Vincent. 

Amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati, ubona ntayo irusha indi kugeza ku munota wa 25 w’umukino ubwo Bugesera FC yafunguraga amazamu ku mupira N’Guido Abdallah yateye mu izamu nyuma yo gufata nabi k’umuzamu wa APR FC, Emery Mvuyekure. 

APR FC yabonye uburyo butatu bwari kuvamo igitego mu gice cya mbere, harimo bubiri kuri Issa Bigirimana wateye umupira wa mbere ugafatwa na Kwizera Olivier wa Bugesera FC mu gihe ubundi buryo umupira yawuteye inyuma y’izamu.

Mucyo Fred wari wahawe amahirwe abanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC kuri uyu mukino yabonye andi mahirwe, umupira awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Olivier. 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya APR FC, hinjiramo Nshuti Innocent wazonze abakinnyi b’inyuma ba Bugesera FC ndetse ahusha uburyo bw’igitego ku munota wa 47 mbere y’uko APR FC yishyura ku munota wa 52, igitego Issa Bigirimana yatsindishije umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneli. 

Nubwo amakipe yombi yakoze impinduka zindi, bashaka guhindura umukino ndetse bakagerageza uburyo butandukanye bashaka ibitego, iminota y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1. 

Kuwa gatanu tariki ya 27 mutarama 2017, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya rayon sport yihereranye kiyovu vs iyinyagira ibitego 3 – 0. 

Kunganya uyu mukino ku ruhande rwa APR FC bikaba bivuze ko Rayon Sports ishoje igice kibanza cya shampiyona ifite amanota 36, APR FC ku mwanya wa kabiri na 34. 

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Kirehe FC yatsinze Mukura Victory Sports 3-1, Etincelles itsinda Amagaju FC 1-0, Sunirse FC itsindwa 3-0 na Musanze FC mu gihe AS Kigali yatsinze Espoir FC 1-0.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd