Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Ubwanditsi bw'ikinyamakuru Umurashi bwashyize ahagaragara urutonde rw'abantu bagera kuri 14 b'abayobozi bakuru bagize uruhare rukomeye mu guhembera ingengabitekerezo ya jenoside barimo abanyamahanga n'abanyarwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 7812 | Kuya 04-11-2017 13:39



Abanyamahanga :

1.Cardinal Lavigerie

Uyu mugabo w’umufaransa, mu ibaruwa yandikiye abapadiri bera mu 1900,yagize ati : ‘Abatutsi bafite ububasha bwatuma ijambo ry’Imana rikwirakwira, ni ngombwa rero ko dufatanya nabo kugirango badufashe gukwirakwiza ijambo ry’Imana’.

2.Mgr Classe

Uyu mugabo nawe w’umufaransa yagize ati : ’Abatutsi ni ubwoko butandukanye cyane n’abahutu kandi bafite inkomoko yihariye, bafite imbuto yo kuyobora itagirwa n’abahutu nibo bakwiye kwifashishwa’.

3.Mgr Peraudin

Uyu mugabo w’umusuwisi, mu ibaruwa ye y’igisibo yo kuwa 11 Gashyantare 1959, yashimangiye ko abahutu bakwiye kwigaranzura ubutegetsi bw’abatutsi akaba ari nabo bagira uruhare mu byiza by’igihugu kubera ubwinshi bwabo.

Abanyarwanda :

4.Gregoire Kayibanda

Uyu mugabo wayoboye Repubulika ya mbere yavuze ati :’u Rwanda ni igihugu kimwe kirimo bibiri, abatuye ibi bihugu ntacyo bahuriyeho, ntibahuje imico, ababituye bameze nk’abava ahantu hatandukanye cyangwa abaturage b’imigabane itandukanye’.

Ubwo inyenzi zagabaga ibitero mu 1962, Kayibanda yagize ati :’mwebwe inyenzi, reka tuvuge ko mukoze ibitangaza mugafata Kigali da! mwari muzi ko ari mwe ba mbere byagiraho ingaruka? sinshaka kubitindaho namwe ubwanyu murabyibonera, naho ubundi byaba ari ugushyigikira ikibi kandi byarangira mwicuza, icyakurikiraho, abatutsi bose bahita bicwa".

Ubwo mu 1973, Perezida Kayibanda yari abajijwe ikibazo cy’abanyeshuri b’abatutsi bari birukanwe I kabwayi, yagize ati :’Oya, urebye ibi ni ibikorwa bya bamwe mu bantu b’imburamukoro bifashisha zimwe mu nsoresore z’amabandi, ikibazo turimo ni icyo kugabanya amabandi.

5.Makuza Anastase

Uyu ni umwe mu bashinze ishyaka MDR Parmehutu, aba na Minisitiri muri Repubulika ya mbere, yavuze ko abahutu aribo banyarwanda nyakuri, yagize ati :’urebye mu mateka abatutsi nibo bacye bangana na 14%, bakaba barategetse rubanda nyamwinshi kandi urebye rubanda nyamwinshi nibo banyarwanda b’umwimerere. 

6.Gitera Joseph 

Yabaye Perezida w’ishyaka rya APROSOMA, aba Perezida w’inteko ishingamategeko, yashyizeho amategeko 10 y’abahutu, ubwo yari muri mitingi i Ngoma kuwa 27 Nzeri 1959, yagize ati :’bavandimwe mwese muteraniye aha, kuyavuga siko kuyamara, nimuhashye nyarusuma, nimwice ku ngoyi ya mwene mututsi ku buryo bwose mushoboye, umubano w’umututsi n’umuhutu ni umufunzo ku kaguru, ni umusundwe mu mubiri, ni umusonga mu rubavu.

7.Habyarimana Juvenal 

Yayoboye Repubulika ya kabiri, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru le soir, kuya 04 ukwakira 1990, nyuma y’iminsi 3 ingabo za FPR Inkotanyi ziteye igihugu, yavuze ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure gisendereye amazi, agira inama impunzi yo kwaka ubwenegihugu aho bahungiye, ubundi bakemererwa kuza mu gihugu, kuza gusura bene wabo nabwo akanya gato.

Habyarimana yagize ati :’abantu barabaza bati, ikibazo cy’impunzi ntabwo mwakibajijeho bihagije, cyangwa se ntabwo mwashyizeho amabwiriza ahagije, ariko u Rwanda ni ruto, ibyo byo biraboneka, amahanga yadufasha kuko u Rwanda ari ruto , ntabwo ari urwitwazo biragaragara, u Rwanda ni ruto.

8.Léon Mugesera

Uyu mugabo wari visi perezida wa MRND muri Perefegitura ya Gisenyi, mu mwaka w’1992 yagize ati :’ibi mbibabwiye ngo mumenye ko byanditse mu byukuri mu ivanjiri, igihe muzemera ko inzoka iza kubarya, mukayireka ikabagumamo ni mwebwe muzashira, mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL, ndamubwira nti ikosa twakoze muri 59 nubwo nari umwana, ni uko twabaretse mugasohoka, mubaza niba atarumvise inkuru y’abafarasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia, ambwira ko atayizi, nti ntabwo uzi kumva no gusoma, nge ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu.

9.Jean Bosco Barayagwiza 

Uyu mugabo ni umwe mubashinze Radiyo RTLM n’ishyaka rya CDR, ubwo yari muri mitingi yagize ati :’usibye abatutsi baje kutwumviriza, na twa dukingirizo twabo, ntawakwemera ko inyenzi inkotanyi zadutegeka, ikindi cyemezo cya kabiri, ni uko nitumara kuvanaho iyo guverinoma, tuzashyiraho guverinoma nziza iharanira inyungu za rubanda nyamwinshi y’abahutu.

10.Ngirumpatse Mathieu 

Uyu mugabo wari Perezida wa MRND, muri mitingi yabereye kuri stade national amahoro yagize ati :’natanze amabwiriza ko mu kwezi kwa 7, interahamwe zigomba kuba ziri mu ma komini yose, nahamagaye abakozi bacu bo mu ma perefegitura, ngo bazabivugane n’abaperezida ba MRND mu ma perefegitura , dufite uburyo tuzabafasha ntashaka kandi ntagomba kuvuga hano, ku buryo mu kwezi kwa 7 interahamwe zizaba ziri hose.

11.Karamira Froduald 

Uyu mugabo wari visi Perezida wa MDR yagize ati :’twavuze neza ibyo mugomba kwirinda, muzirinde kurwanya undi muhutu, twaratewe, ntitugomba kwitera natwe, dukumire umwanzi ushaka kutwambura ubutegetsi,…hutu power! MRND power! CDR power! MDR power! Interahamwe power! JDR power! abahutu bose power! 

12.Théoneste Bagosora 

Uyu mugabo wari umwe mu basirikare bakuru akaba umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo yagize ati :”ngiye gutegura imperuka(apocalypse)”.

13.Kambanda Jean 

Uyu mugabo wabaye minisitiri w’intebe wa Guverinoma y’abatabazi yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo guha abaturage imbunda zo kwica abatutsi, yagize ati:’intambara turwana ni iyanyu mwese, kuko mwabonye abantu bakuwe mu byabo, ntabwo baje inkotanyi zishaka ubutegetsi gusa namwe zirabashaka, zishaka kubamarira ku icumu, kuko aho zigenda zizenguruka hose mu mutara, mu bugesera, I kibungo, muri gitarama, mubona ko abaturage bagenda bahunga, abadahunze zikabica, mugomba rero kumenya kwirwanaho, niyo mpamvu twasabye ko abaturage batozwa ibya gisirikare, bagashirika ubwoba, bakubita isasu ntubunde, imbunda ntikomeze kuba iy’umusirikare gusa, ngo nuyibona ukuke umutima, ugire ngo irirashisha, ntabwo imbunda ari iy’umusirikare gusa, buri wese ashobora kugira imbunda ye, barasa nawe ukabarasa kuko uba ufite iyawe, nange mba nyifite, buri gihe, ngiyi, nonese ziriya nsoresore z’abatutsi bagiye muri FPR mubona babarusha iki? babarusha ibigango, babarusha imbaraga se?babarusha ubwenge se? icyo babarusha ni uko babarusha imbunda bakarasa mukagira ubwoba, nawe yifate uyige nta buhanga buhanitse bubamo narasa nawe umurase, kuko tubarusha ubwinshi tuzabatsinda, kandi ndemeza ko tuzabatsinda byanze bikunze, niyo mpamvu nkuko mwabyumvise twakomeje kubizeza ko intwaro z’abaturage zizaza, ubu zatangiye kuboneka ejo iza mbere zaraje ndumva Atari ibanga, izaje ejo tuzaziha bariya bitoje bari kurugamba hamwe n’ingabo nitubonaho nke duhe n’abaturage kugirango batangire bitoze, ariko noneho iz’abaturage nazo ziri mu nzira, niyo mpamvu nemeza ko muri ya minsi nababwiye tuzaba twatsinze, icyo baturushaga si izo mbunda?...ubwo natwe tuzifite rero kandi nkaba narabonye ko twashiritse ubwoba nibahagarare duhangane, tubahaye iminsi 10 yonyine, twirinze kujya dutanga amatariki kuko twasangaga tudafite ibikoresho n’ubushobozi ariko noneho twiyemeje gutanga amatariki kugirango nabo bumveko tudashobora gukomeza kwirukanka, ndagirango mbamenyeshe ko nzasubira I Kigali ngahangana nabo ndi I Kigali, ntabwo nzongera kujya ahandi hatari I Kigali. 

14.Sindikubwabo Théodore

Yabaye Perezida wa leta y’abatabazi, yagize ati :’umenya ahari mutarumvise amabwiriza twatanze, cyangwa se mwarayumvise mwanga kuyashyira mu bikorwa, ba ntibindeba, abadashaka kurangiza inshingano zabo, abashaka kurebera mu gihe abandi bakora, abashinzwe kubadukiza bagire vuba, kugirango abafite ku mutima ubushake bwo gukora batangire akazi, bavandimwe nagira ngo amagambo tuyahinire aha, kandi nagira ngo mbibutse kujya musobanukirwa neza ibyo tubabwira n’impamvu tuba tubivuga dutya, nimuve mu rwenya n’imikino ahubwo mutangire akazi.

        Ba Perezida, Kayibanda G, Habyarimana J, Sindikubwabo T. na Min. Kambanda


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd