Asoza umwaka wa 2016 twinjira mu mwaka wa 2017, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yifurije abanyarwanda, abanyarwandakazi n'inshuti z'u Rwanda umwaka mushya muhire w'i 2017, asaba ubufatanye, ubwubahane, n’urukundo mu kubaka iterambere ry'igihugu rishingiye ku mutekano.

 

By Muhire Norbert | Views : 8967 | Kuya 01-03-2017 13:11



Imbwirwaruhame ya Perezida Paul Kagame mu gusoza umwaka wa 2016 :

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Ndabasuhuje kandi mbifuriza mwese umwaka mushya muhire w’I 2017.

Nkuko byagarutsweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano mu minsi mike ishize, muri uyu mwaka dutangiye abanyarwanda twese dukwiye gukomeza gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda, ibi biradusaba gushyiraho gahunda ziduteza imbere, kuko nk’uko tubibona kandi tunabyemera dufite ibyangombwa n’amahirwe mu gihugu cyacu.

Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivisi zinoze kandi zigera kuri bose, icyo gihe baba bafashije abayobozi, ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe, ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho.

Tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane, n’urukundo dufitiye igihugu cyacu, ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu, nkuko bisanzwe niwo musingi w’iterambere kandi ntacyo tuzemera ko cyasubiza inyuma ibyo twagezeho.

Banyarwanda, banyarwandakazi mwerekanye ko mwanyuzwe na byinshi byiza twagezeho dukorera hamwe, ariko turanifuza ibyiza birenzeho, ibi nibyo dukeneye kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, byaba ari amakosa tugabanyije intambwe twitwaje ko hari aho twageze kuri byinshi biruta ibyo twatekerezaga gukora.

Nimureke rero dukomeze guharanira kugera kure hashoboka mu nzego zose atari mu za leta gusa ahubwo  ari no mu z’abikorera.

Ndagirango nongere mbifurize umwaka mushya uzababere uw’ibyiza hamwe n’abanyu bose

Murakoze.  

            Perezida Paul Kagame yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2017


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd