Ku cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda hatangiye inama y'umuryango w'Afurika yunze ubumwe izageza tariki ya 18 Nyakanga 2016, ibihugu biteraniye muri iyi nama bikazarebera hamwe uko byashyira hamwe kugira ngo birusheho guteza imbere umugabane wa Afurika.

 

By Ubwanditsi | Views : 6972 | Kuya 07-11-2016 08:08



Ku munsi wa mbere w'iyi nama, yitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w'ubumwe bw'Afurika.

            Rwanda : I Kigali hatangiye inama ya AU igamije guteza imbere Afurika

Umuyobozi w'umuryango w'ubumwe bw'Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, yasabye ko ibihugu bya Afurika gushyira hamwe kugira ngo birusheho guteza imbere umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Tugomba gukomeza kureba izi ngamba nziza turebeye mu cyerekezo cyo gufatanya nk’Abanyafurika, tukubaka Afurika yunze ubumwe y’abaturage, umugabane wishyize hamwe, utekanye kandi w’uburumbuke, ubasha guhagarara bihamye ku Isi muri rusange.”

Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, yagarutse ku nyungu Abanyafurika bakura mu kwishyira hamwe no koroshya ubucuruzi, atanga urugero ku mahirwe mu burezi n’umurimo aho yanavuze ko abana ba Afurika bahomba kuko ibihugu bidakorera hamwe.

Yagize ati “Iyaba ibihugu byinshi byarasinye amasezerano ya Arusha ku bijyanye no koroherezanya kwiga muri za Kaminuza nkuko Afurika y’Iburasirazuba yabikoze, twatanga amahirwe menshi ku rubyiruko rwa Afurika rwose rukabasha kuminuriza aho rwifuza kandi rugakorera akazi aho rwifuza kuri uyu mugabane.”

Iyi nama izarangwa n'umuhezo igihe kirekire.

Nta gihindutse, biteganyijwe ko izagaragaramo abakuru b'ibihugu 35 nk'uko bitangazwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda.

Byitezwe ko iyi nama izatangiza umushinga wa pasiporo y’uyu muryango, nk’uko biri kuri gahunda y’Afurika 2063. Ibyo ngo byakoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse na za serivise ku mugabane wose wa Afurika, mu bindi byitezwe harimo 

kubaka ubushobozi mu baturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore, gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe kandi bugamije ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo, demokarasi n’imiyoborere igamije iterambere, guharanira amahoro, kwishyira hamwe kw’ibihugu no koroshya ubuhahirane.

Hazatorwa kandi umuyobozi mushya w’uyu muryango wa Afurika yiyunze, mu gihe Dlamini Zuma uwuyoboye ubu, yatangaje ko atazashaka indi manda ya kabiri. 

                          Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma usanzwe uyobora AU


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd