Bamwe  mu bashinzwe Intangazamakuru  mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta  cyangwa ibyigenga  bamenyerewe ku nyito ya PR (Public Relation Officer) cyangwa abashinzwe Relation Publique)ahenshi bimaze kugaragara ko benshi muri bo badasobanukiwe inshingano zabo aho usanga akazi kabo  bakihunza bakakitirira  abandi bantu.

 

By Habineza Gabriel | Views : 10857 | Kuya 03-29-2016 20:27



Uku kudasobanukirwa inshingano zabo kwa ba PR gukunze kugaragazwa na bamwe mu banyamakuru aho bakunze gutunga akatoki bamwe muri ba PR  babashinja kubananiza mu gihe bashaka amakuru  runaka,hari n’abababwira ko badashinzwe gutangaza amakuru ahubwo  bifite umuyobozi ubishinzwe.

Bemeza kandi  ko zimwe mu nshingano za ba PR ari ugutangaza amakuru  ku ngingo runaka  ajyanye n’ikigo bakoramo mu gihe hari umunyamakuru wifuza kuyamenya.

Innocent Muvunyi,Umunyamakuru kuri Royal TV  we yumva ko  umunyamakuru akwiye kubona amakuru  mu nziza zose zishoboka  haba imbona nkubone,Telefone, Emails, ubutumwa bugufi n’izindi zitandukanye.

Muvunyi ashimangira ko  hari igihe usanga  kutabona amakuru  mu kigo runaka  mu gihe umunyamakuru ayakeneye  hari igihe biterwa n’imiterere  y’ikigo aho usanga buri shami rifite umuyobozi waryo  ugasanga ari nawe utangaza amakuru.

Joseph Curio PR muri Minisiteri  y’Ubutegetsi bw’igihugu(Minaloc) nawe yemeje ko  umunyamakuru akwiye guhabwa amakuru  igihe cyose ayashatse.

Joseph ati : gusa ,ikibazo  usanga byinshi mu bigo bya Leta  hari ababa bashinzwe gutangaza amakuru, aho PR aba atarebwa n’aka kazi.

Gaston Munyabugingo PR w’Akarere ka Nyarugenge aganira n’Ikinyamakuru  Umurashi yavuze ko kuri we umunyamakuru akwiye koroherezwa na PR kubona inkuru mu buryo bwihuse atarinze kwandika abisaba kuko bifata igihe kugirango umunyamakuru abe yasubizwa.

Uburenganzira bw’abanyamakuru  mu kubona amakuru  bishimangirwa n’ingingo ya 21  iri mu gatabo k’Amahame  Ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.

Iyi ngingo ya 21(Guhabwa amakuru nta kiguzi) igira iti’’Nk’uko biteganywa  n’itegeko  rigenga uburyo  bwo guhabwa amakuru,umunyamakuru  uri mu kazi ,agomba  guhabwa amakuru yose  kandi afite uburenganzira bwo kugenzura mu bwisanzure ibikorwa byose  bigenga  ubuzima rusange’’.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd