Amezi 3 arashize ikinyamakuru Umurashi kiburiye Courrier yacyo muri Courrier Express Ltd ya International Express Ltd,ubuyobozi bw’iyi kampani ntacyo bukora ngo bugaragaze cyangwa bwishyure ibyababuriye mu ntoki.

 

By Ubwanditsi | Views : 11088 | Kuya 05-16-2016 20:17



Ku itariki ya 18 Gashyantare 2016,ikinyamakuru umurashi cyohereje courier hifashishijwe kampani ya Courrier Express Ltd ya International Express Ltd,igomba kuva Nyabugogo mu mujyi wa Kigali ikakirwa I Rwamagana.

Inshuro 3,abakorera ikinyamakuru umurashi bagiye kubaza courier yabo ku biro bya International Express I Rwamagana irabura,bahitamo kugaruka I Kigali,aho courier yatangiwe babwirwa ko nabwo nyuma y’iminsi 2,yaba yarayobye ikajyanwa I Kayonza.

Jean Marie Kazimbaya na Gerard Nsanzimana,abakozi ba International Express basiragije bishoboka abakozi b’ikinyamakuru umurashi babaganaga babasaba courier yabo kugeza magingo aya.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru umurashi bwifuje kuvugana n’umuyobozi wa International Express Col Twahirwa Dodo avuga ko agiye gukurikirana icyi kibazo kigakemurwa ariko ntiyongera kuboneka ku murongo wa telefoni.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd