Abayobozi batawe muri yombi harimo abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’imirenge itatu,bamwe mu bayobozi ba VUP umurenge ndetse n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’utugari bazira kunyereza amafaranga ya VUP

 

By Ubwanditsi | Views : 11781 | Kuya 03-29-2016 20:14



Aba bayobozi bose batawe muri yombi n'inzego z'umutekano nabo mu ntara y'iburasirazuba bw'u Rwanda.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yabwiye Bwiza.com ko abafashwe batahuweho gukoresha inyandiko za baringa zo kubafasha kunyereza aya mafaranga.

Bakunze kwerekana ibikorwa byakozwe muri VUP bigasohorerwa amafaranga nyamara byarakozwe n’abaturage mu muganda.

Si ubwa mbere mu ntara y’u Burasirazuba hagaragaye ikibazo cyo kunyereza amafaranga ya VUP umurenge kuko umwaka ushize nabwo iki kibazo cyagaragaye mu karere ka Ngoma ababigizemo uruhare barafungwa abandi barahunga.

Abafunzwe bakatiwe imyaka 5 bazira icyo cyaha.

Amafaranga yanyerejwe n’aba bayobozi ntarashyirwa ku mugaragaro kuko hagikomeje iperereza.

Aba bayobozi baramutse bahamwe n’ibi byaha bahanishwa ingingo ya 325 mu gitabo cy’amategeko ivuga ku bijyanye no kunyereza umutungo wa leta. Iyi ngingo ikaba yabahanisha igifungo cy’imyaka hagati ya 7 na 10 ndetse no kwishyura inshuro 2 kugera kuri 5 z’amafaranga yanyerejwe.

Bashobora guhanwa nanone n’ingingo ya 611 mu gitabo cy’amategeko ahana kirebana no gukoresha inyandiko mpimbano aho uwahamwa yahanishwa igifungo cy’imyaka hagati ya 7 na 10.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd