Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo,mu mujyi wa Kigali,na komanda wa Polisi mu murenge wa Rubaya,akarere ka Gicumbi,baravugwaho guhohotera abaturage bashinzwe kurindira umutekano

 

By Ubwanditsi | Views : 21168 | Kuya 11-23-2015 11:38



Abaturage batuye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo barashinja ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu murenge wabo ko bafatwa bazira ubusa hagamijwe kugirango Polisi yaho ibakoreshe imirimo yo kubavomera,kubasiriza inkwi n’ibindi kuko muri uyu murenge hari ikibazo cy’amazi.

Ibi abaturage bakorerwa bakaba babifata nk’uburetwa kuko bambikwa amapingu bagafungwa,nyuma bagakoreshwa iyimirimo y’agahato bikababuza umutekano wabo aho baba bari hose muri uyu murenge.

Mu kiganiro na Barijye Peter umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba yemeranywa n’abaturage,ko koko muri uyu murenge wa Nduba hari ikibazo cy’amazi ,ko bo nk’umurenge bafite imodoka ibavomera,ariko kubyo abaturage bavuga yongeraho ko agiye kubikurikirana akamenya ukuri kwabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Mbabazi Modeste ahakana ibivugwa n’abaturage by’uko Polisi ibahohotera,akongeraho ko nabo bafite imodoka ibavomera.

Si aha gusa abaturage bavuga ko Polisi ibahohotera,mu murenge wa rubaya akarere ka Gicumbi AIP MAKE BAHEMBERA uyobora sitasiyo ya Polisi muri uyu murenge, kuwa kabiri yahohoteye uwitwa Nkurunziza Théoneste.

N’agahinda kenshi Nkurunziza Théoneste yagize ati:”Nahondaguwe na komanda AIP MAKE BAHEMBERA nambitswe amapingu n’uwitwa Gasore duhuriye mu nzira kugirango mbagezeho ikibazo nari nagirange n’ushinzwe ubukungu muri uyu murenge, banjyana aho Polisi ikorera barakomeza barahondagura kugeza ubwo mbaye nk’ushizemo umwuka,komanda avuga ko nibashaka banyica burundu”.

Umufasha wa nyiri guhondagurwa nyuma yo kubona ibyo umugabo we akorerwa yavuze ko yahisemo gufata abana bakajya mu rugo gutegereza ko babazanira umurambo ngo bashyingure.

Si uyu Nkurunziza Théoneste gusa kuko n’abandi baturage bo muri uyu murenge wa Rubaya bashinja uyu mu komanda AIP MAKE BAHEMBERA ko abahohotera kuko abakubita bidasanzwe akabambika amapingu akabakubitira mu migezi,bakaba basaba ko bamwimura.

Amakuru umurashi.rw ukesha TV1 ni uko komanda AIP MAKE BAHEMBERA Yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku murongo wa telefoni ,ko umushaka yaza bakavugana imbonankubone,ariko agasoza ahakana ibyo abaturage bamushinja.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Robert Ngabonziza yemera ko Nkurunziza Théoneste afite igikomere ku munwa akongeraho ko atemera ko uyu muturage yahohotewe koko.

Kuri ubu, Nkurunziza Théoneste arwariye kuri centre de santé ya Rubaya mu karere ka Gicumbi.

Si aha gusa bigaragaye ko bamwe mu ba polisi bahohotera abaturage kandi inzego zibakuriye zimwe na zimwe ntizibyemere:

-  Kuwa 28 Nzeli 2015,Umupolisi yarashe abantu bane hapfamo babiri mu Karere ka Nyamasheke, ahagana mu ma saa tanu.

-  Kuya 05 ukwakira 2015,Polisi na DASSO byashinjwe n’abanyamakuru kubahohotera ubwo bajyaga gutara inkuru y’umuturage wari wasenyewe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd