Nyuma yo kugaragara abafana b'ikipe ya Sunrise baje ku mukino n'ikipe ya rayon sport bitwaje imisaraba yanditseho ko bagiye gushyingura iyi kipe bari bakiriye, ibintu bitashimishije abakurikiye uyu mukino yaba abo ku ruhande rwa rayon cyangwa abakunzi b'imikino muri rusange, ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda buvuga ko bugiye guhagurukira abarangwa n'iyi mifanire mibi.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 9471 | Kuya 11-23-2016 14:49



Mu gihe imifanire mu Rwanda igenda izamura intera hari abandi bakomeje kuzanamo isura itari nziza.

K'umukino wahuje rayon sport na sunrise wabereye mu karere ka Nyagatare mu mpera z'icyumweru gishize, hagaragaye abafana ba sunrise bitwaje imisaraba imenyerewe gukoresha bashyingura aho bagize ibyago.

                     Abarangwa n'imifanire mibi bagiye gufatirwa ibyemezo bikarishye

Ibintu bitashimishije abafana ba rayon sport namba kuko hari handitseho amagambo abakomeretsa.

Abafana bagize bati:" twibaza impanvu ari twe bikorerwa kandi ababishinzwe barebera, ubushize k'umukino twakinnye na APR, umufana wabo yaje yitwaje isanduku n'umusaraba, gusa umwe mu bayobozi ba Gisilikare yamaganiye kure uwo mufana anamusohorana n'Ibyo bintu bye muri stade".

Aba bafana ba rayon bakomeza bavuga bati:" igiteye agahinda ni uko mbere y'umukino, uyu mufana n'umusaraba byagaragaraga ku rukuta rwa Facebook ya Team manager wa sunrise".

Umukunzi wa rayon sport, Rwarutabura ati :" nababajwe no kugera hano i Nyagatare tukakirizwa umusaraba,  niba bidasubiwemo ngo bihagarikwe, Nta mifanire twaba tugaragaza"

                   Abafana ba Sunrise banenzwe imifanire

Ubwo twageragezaga kubibaza umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA) Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko nawe yabibonye kandi ko hari gushakwa icyakorwa hagacika uwo muco mubi wadutse mu bafana.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd