Mu Kabuga ka Musha mu ntara y'Iburasirazuba mu murenge wa Gahengeri, mu karere ka Rwamagana habereye impanuka ikomeye aho imodoka ya Taxi minibus igonganye n’ikamyo. amakuru avugwa n'ababonye iyo mpanuka baravuga ko abenshi bari muri iyo taxi bahasize ubuzima.Abantu 19 bamaze kuhasiga ubuzima abandi 3 bakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Rwamagana.

 

By Habineza Gabby | Views : 29568 | Kuya 09-21-2015 11:52



Spt Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda  akaba yatangaje ko abantu 19 bahise bagwa mu mpanuka, abandi babiri bajyanwa mu bitaro bya gisirikari i Kanombe.

Umushoferi wa HIACE na konvayeri we bahise bagwa mu mpanuka, naho konvayeri w’ikamyo ngo yahise atoroka, ariko shoferi we ybonetse ari muzima.

Spt Ndushabandi avuga ko uwo mushoferi agomba gukurikiranwa mu butabera.

Iyo kamyo kandi yanagonze Toyota RAV 4 ifite plaque RAC 756M ariko muri iyo Rav 4 nta wapfuye nta n'uwakomeretse.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd