Abaturage batuye mu tugari twa Cyanya na bwiza mu murenge wa kigabiro akarere ka Rwamagana baratabaza nyuma yo kuba bugarijwe n’indwara y’ibinyoro, umwe muri bo akaba yarahasize ubuzima.

 

By Ubwanditsi | Views : 106596 | Kuya 06-20-2016 09:20



Rwamagana : Abavuga ko bibasiriwe n’indwara y’ibinyoro baratabaza

Abaturage batuye mu tugari twa Cyanya na bwiza mu murenge wa kigabiro akarere ka Rwamagana baratabaza nyuma yo kuba bugarijwe n’indwara y’ibinyoro, umwe muri bo akaba yarahasize ubuzima.

Nkuko abaturage bafashwe n’iyi ndwara bavuga ko ari ibinyoro babigaragariza buri wese, umubiri wabo uhinduka nk’amagaragamba ibice byose by’umubiri ndetse bikavamo ibisebe yaba mu maso,ku maboko,ku maguru ,mu myanya y’ibanga no mu mutwe.

Aba baturage bahamya ko bibarya bakishima cyane kandi bigakwira umubiri wose,ukaba utabasha no kwambara inkweto, kandi yibasira yaba abantu bakuru cyangwa abana.

Aba baturage bongeraho ko babimaranye igihe kirerekire kandi hari uwo byahitanye.

Umwe muri aba baturage aganira n’itangazamakuru yagize ati : « nagiye kwa muganga bampa imiti biranga,nsubirayo biranga,noneho njya mu bavuzi gakondo birananirana,none turasaba ko habaho ubuvugizi leta ikadushakira uko twakwivuza kuko muri twe harimo n’uwamaze guhitanwa n’iyi ndwara y’ibinyoro ».

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko aho bumenyeye iki kibazo bugiye gukora ibishoboka byose ngo bukorane n’ibitaro bya Rwamagana kugirango aba baturage bavurwe.

Umutoni Jeanne,umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yagize ati : « ni abantu bamwe bamaze kubirwara,babanza gutinya kubivuga, hanyuma turashaka kumenya neza iyi ndwara ,ntabwo nabasha guhita nemeza ko ari ibinyoro ariko tuzabikurikirana tumenye iyi ndwara iyo ariyo,ntabwo ari ibintu biteye ubwoba ».

Iyi ndwara y’ibinyoro yandurira cyane cyane mu gukoranaho,kwambarana no kwegerana.



Amazina
E-mail
Igitekerezo