Mu Karere ka  Rutsiro, aho, ku  itariki 10 Gashyantare , Manizabayo Olive, ufite imyaka 29 yajugunye  umwana yari amaze kubyara mu ishyamba riri mu kagari ka Kivugiza, mu murenge wa Nyabirasi.

 

By Ubwanditsi | Views : 11886 | Kuya 02-18-2016 06:02



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ahagana  saa kumi n’imwe za mu gitondo, umwe mu bagenzi bacaga mu nzira iri hafi y’iryo shyamba yumvise urwo ruhinja ruri kuririra, akurikira ijwi ryarwo kugeza arugezeho, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ziraruhavana.

 SP Hitayezu yavuze ko amaze gufatwa,  Manizabayo yisobanuye avuga ko yataye uwo yibarutse kubera yatwaye inda ye atabiteganyije, kandi abaka nta bushobozi afite bwo kumurera.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuvuranwa n’umwana we, Manizabayo  afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kayove mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagize ati:"Ni byiza kwiha gahunda y’igihe cyo kubyara. Uwo bitunguye, yewe niyo yaba afite ubushobozi buke, ntakwiye guta uwo yibarutse cyangwa ngo amuvutse ubundi burenganzira bwe."

Yasabye buri wese guha  Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana ayihamagara kuri  nomero ya terefone  116 .

 Yagiriye kandi abantu inama yo gukoresha uburyo bubarinda gutwara inda zitateganyijwe.

 Ingingo ya 231 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko  umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hagaragara cyangwa ubikoresha undi, umutererana cyangwa ubikoresha undi, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000).

 Umubyeyi cyangwa umwishingizi uta umwana ahantu hihishe, akaza kuboneka, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Umuntu wese utarengeje imyaka 18 y’amavuko yitwa umwana . Mu burenganzira bwe harimo ubwo kubaho, kwiga, kwandikishwa avutse, kandi bigakorwa ku gihe, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka ndetse no kwidagadura.

Src:RNP




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd