Kuri uyu wa kane  tariki ya 13 kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa  Gihango  yataye muri yombi abagabo batandatu  barimo  Kavamahanga Anastase w’imyaka 40 y’amavuko na Maniraguha Emmanuel w’imyaka 41 y’amavuko  , bakaba bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 23. Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

 

By Ubwanditsi | Views : 11508 | Kuya 08-14-2015 06:29



Nk’uko Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu Kavamahanga  yakoraga akazi ko kurinda iyi banki naho Maniraguha niwe wari umuyobozi (manager) wayo  .

Kuwa gatandatu ushize, nibwo byagaragaye ko Banki y’Abaturage yo mu murenge wa Gihango yibwe amafaranga arengaho gato miliyoni 23 z’amanyarwanda n’amadolari 1520 y’amanyamerika, maze mu iperereza ryakozwe na Polisi ikorera muri ako gace, rifata abagabo 6 ariko rikaba rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y”Iburengerazuba, IP Theobald Kanamugire avugako,nyuma y’iperereza rimaze gukorwa, hari amafaranga miliyoni 4 zasanzwe ka Kavamahanga uyu nawe akaba yemera ko hari aho ahuriye n’ubujura bwabaye muri iyi banki kuko ngo, kuwa gatandatu uriya Maniraguha yavuye ku kazi akamubwira ko hari amafaranga ari bugaruke gutwara, ari nabwo yamusigiye asagaho gato miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Bivugwa ko Maniraguha ngo yagarutse saa yine z’ijoro ari kumwe n’abandi bantu batandatu maze akinjira akongera agasohoka ari bwo yahaga umuzamu za miliyoni enye.

IP Kanamugire agira ati:” hari ibyo twamenye kuko mu gihe cy’iperereza, uyu Kavamahanga yumviswe ahamagara umugore we kuri telefone amubwira ko muri ya mafaranga ashakamo avoka wo kumuburanira abona ibintu bikomeye, nibwo twahise tujya iwe turayahasanga.”

Maniraguha kandi , nyuma y’uko banki yayoboraga yibwe, ntiyongeye kuza ku kazi ahubwo yahise yigira aho atuye mu karere ka Burera, yagarutse abayobozi be  bagombye kumuhamagara, ubu akaba, we abandi bakozi ba banki 3 n’abazamu 2 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaruzwe n’andi mafaranga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd