Abantu bamwe bakomerekera mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bakabigwamo.

 

By Umurashi | Views : 11865 | Kuya 12-07-2015 07:36



Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje y’abagabo babiri bagwiriwe n’itaka maze barakomereka bikomeye ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Ruronde, mu murenge wa Rusebeya, wo mu karere ka Rutsiro, ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku itariki 3 Ukuboza 2015.

Abo bagabo bombi bakomerekeye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ni : Bihoyiki Jean Paul uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko na Habimana Valence uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire yavuze ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaho bakomerekeye yahagaritswe n’inzego zibishinzwe.

IP Kanamugire yavuze ko abo bagabo bombi bamaze kugwirwa n’itaka ndetse bagakomereka, bagenzi babo bakoranaga icyo gikorwa bakoze ibishoboka byose babibakuraho, hanyuma inzego z’ubuyobozi ziza kubimenya, zibajyana kuvurirwa ku Kigo nderabuzima cya Kabona nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa polisi ikomeza ivuga.

Yagize ati:"Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, akaba ari nazo zigena uburyo acukurwa. Kwiha ubwo burenganzira ni icyaha. Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze ndetse n’abategura kubikora."

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd