Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro mu burengerazuba bw'u Rwanda baravuga ko batarabona imbuto y'ibigori kugirango batangire bahinge, mu gihe ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bwayitanze.

 

By Muhire Norbert | Views : 6909 | Kuya 09-27-2016 12:09



Munyandamutsa Boniface, umuturage mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati, avuga ko ubusanzwe iyo baboneye imbuto ku gihe bituma bahinga bakeza, ariko ubu muri iki gihembwe batiteze umusaruro kuko magingo aya nta mbuto barabona kandi bakurikije uko imvura irimo kugwa bishoboka ko yazacika kare.

Munyandamutsa Boniface, hamwe n'abandi baturage bagenzi be bavuga ko bibumbiye mu mushinga wa tubura, basaba ubuyobozi ko bajya babona imbuto z'ibigori kare.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu, Gakuru Munyakazi yavuze ko bagerageje kugeza kare imbuto y'ibigori ku baturage, ahakana ko nta muturage imbuto zaba zitarageraho.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence abajijwe ibijyanye n'imbuto z'ibigori zitaragezwa ku baturage, yavuze ko bazitanze ariko bishoboka ko hari abo zaba zitaragezeho, bagiye kubikurikirana bakareba niba koko hari abo itagezeho bakayibashyikiriza.

Amakuru aturuka mu kigo cy'igihugu cy'iteganyagihe, agaragaza ko muri iki gihe cy'umuhindo, akarere ka Rutsiro ko mu ntara y'iburasirazuba bw'u Rwanda kari mu turere duteganyijwemo imvura nkisanzwe ihagwa mu bihe byiza.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd